Korari Hermon ADEPR Rubona yasubiyemo indirimbo Amatunda yibutsa abakiristu urukundo rwa Kristu
1 min read

Korari Hermon ADEPR Rubona yasubiyemo indirimbo Amatunda yibutsa abakiristu urukundo rwa Kristu

Korari Hermon yo muri ADEPR Rubona yashyize hanze indirimbo ‘Amatunda’, indirimbo igaruka ku rukundo ruhebuje rwa Kristo n’abamwizera. Iyi ndirimbo ifite ubutumwa bushingiye ku isano ya Kristo nk’Umukwe n’Itorero nk’Umugeni we.

Igitekerezo cyo gukora Amatunda cyaturutse ku gusoma Ijambo ry’Imana, cyane cyane amagambo yo mu Ndirimbo ya Salomo. Théopiste, umwe mu baririmbyi b’iyi Korari wari usanzwe ahimba indirimbo, ni we wayihimbye mu 2004 nyuma yo gukorwa ku mutima n’ubwo butumwa, avuga ko yayobowe n’Umwuka Wera.

Korari Hermon yayigishijwe mu 2005, maze mu 2006 ijyanwa muri studio kugira ngo ifatwe amajwi. Nyuma y’imyaka, Amatunda yakomeje gukundwa n’abayumva, ku buryo mu gihe Korari iri mu ivugabutumwa ikunze gusabwa kongera kuyiririmba, rimwe na rimwe ikanasabwa inshuro zirenze imwe.

Korari ivuga ko umwihariko w’iyi ndirimbo uri mu butumwa bwayo bwibutsa abantu ko Kristo adatererana abamwizera. Ubutumwa bwayo bushimangira ko n’iyo umuntu ahuye n’ibigeragezo, Yesu akomeza kuba hafi, akamufasha kandi akamubera igisubizo mu buzima bwe.

Amatunda ni imwe mu ndirimbo Korari Hermon ifata nk’ikirango cyayo, kuko ikomeza kumvikana nk’aho ari nshya iyo yongeye kuririmbwa, haba imbere y’abakuru, urubyiruko cyangwa abantu baturuka mu matorero atandukanye.

Korari Hermon yatangiye umurimo w’Imana mu 1998 muri ADEPR Rubona, ikaba ikomeje gukoresha impano y’abaririmbyi bayo mu kugeza ubutumwa bw’Imana ku bantu.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO AMATUNDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *