Umuramyi Elyée Bigira yatangaje igitaramo cyo Kuramya kizabera mu Budage
3 mins read

Umuramyi Elyée Bigira yatangaje igitaramo cyo Kuramya kizabera mu Budage

Elysée Bigira agiye guhuriza abakunzi ba Gospel mu Budage mu gitaramo yise “Gifted for His Glory”Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Elysée Bigira, yatangaje igitaramo gikomeye yise “Gifted for His Glory”, kizabera mu mujyi wa Hannover mu Budage, ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ugushyingo 2026. Iki gitaramo kizahuza abakunzi ba abaramyi n’abandi bazaba bifuza guteranira hamwe mu bihe byo kuramya no guhimbaza Imana.

Nk’uko bigaragara ku itangazo ry’iki gitaramo, kizabera ahitwa Ikarusallee 1A, 30179 Hannover, guhera saa mbiri z’ijoro (8:00 PM) kugeza igihe kizaba kirangiriye. Iki gikorwa kigaragaza umuhate wa Elysée Bigira mu gukomeza kugeza ubutumwa bwiza ku bakunzi ba Gospel baba mu Burayi, by’umwihariko abo mu bihugu bitandukanye by’i Burayi birimo ubudage n’ububiligi.Elysée Bigira ni umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo n’umuramyi ufite inkomoko mu Rwanda. Yamenyekanye mu muziki wa Gospel, aho yagiye akundwa n’abatari bake kubera indirimbo ze zirimo ubutumwa bwo kwizera Imana, kuyiringira no kuyihimbaza. Umuziki we wamufashije kugera ku bakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda, i Burundi no mu bindi bice by’isi.Mu ndirimbo ze zamugize izina harimo “Erega Mwami”, yasohotse muri 2023, ikaba yarakunzwe kubera ubutumwa bwayo bwo guhesha Imana icyubahiro no kugaragaza ubudahangarwa bwayo.

Iyi ndirimbo iri mu zamufashije kurushaho kumenyekana ku mbuga nkoranyambaga, zirimo YouTube na TikTok, aho indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zikomeje kugera ku bantu benshi.Indi ndirimbo ye yamenyekanye ni “Abo Yamenye Kera”, yasohotse muri 2022, ikaba yaragaragaje uburyo Elysée Bigira akunda gukoresha injyana iherekejwe n’abacuranzi mu buryo bwa Live. Mu 2025, yanashyize hanze indirimbo “Abanjye Ndabazi”, irimo ubutumwa buhumuriza abantu, bubibutsa urukundo rw’Imana, kubitaho kwayo no kubarinda mu bihe bitandukanye banyuramo.

Elysée Bigira kandi yagiye agaragaza ubushobozi bwo gukora indirimbo ndende zo kuramya no guhimbaza Imana. Muri izo harimo “Mutima Wanjye”, indirimbo imara iminota 28, yagiye hanze mbere y’igitaramo yari ateganyije gukorana n’abahanzi Ben & Chance mu Bubiligi. Iyi ndirimbo igaragaza umwanya aha kuramya Imana no kuyegurira umutima binyuze mu muziki.Mu rugendo rwe rwa muzika, Elysée Bigira yanakoranye n’abandi bahanzi bazwi mu muziki wa Gospel. Yagaragaye mu mushinga wa Adrien Misigaro wo muri 2025 witwa “ALTAR OF WORSHIP in BELGIUM”, anakorana na Lionel Sentore mu ndirimbo “Urera”. Ibi bikorwa byagiye byongera ubufatanye hagati y’abahanzi, binatuma ubutumwa bw’indirimbo zihimbaza Imana bugera ku bantu benshi.

Mu gitaramo cya “Gifted for His Glory”, Elysée Bigira azaba ari kumwe n’abandi batumirwa barimo Adrien Misigaro na Patrick Nkundarose, mu gihe Bishop Alexis R. azatanga ijambo nk’umwigisha. Kuba iki gitaramo kizitabirwa n’abantu bafite inshingano zitandukanye mu murimo w’Imana biratanga icyizere cy’uko kizaba umwanya wo gusangira ubutumwa bwiza, kuramya no gukomeza ubumwe bw’abakristo.Igitaramo “Gifted for His Glory” gitegerejwe nk’umwe mu myanya izahuza abakunzi ba Gospel batuye mu Budage n’abo mu bindi bihugu by’i Burayi. Binyuze mu ndirimbo ze n’ibi bikorwa byo kuramya Imana, Elysée Bigira akomeje kwagura umurimo we wa muzika, agamije kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi no kubibutsa ko impano bafite zikwiriye gukoreshwa mu guhesha Imana icyubahiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *