Enihakore Choir yashyize hanze indirimbo nshya Icyubahiro ni icy’Imana
Enihakore Choir ibarizwa mu Itorero rya ADEPR Nyarugenge yashyize hanze indirimbo nshya yise “Icyubahiro ni icy’Imana”, iri kuri album yayo “Reka Tukuramye Mana”, igamije kwibutsa abakristo ibihe byo guhimbaza Imana, kwezwa no kuzura Umwuka Wera.
Enihakore Choir yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu 1999. Igizwe n’abaririmbyi 60 bakoresha impano zabo mu kuramya Imana, guhumuriza abafite imitima ibabaye no kugeza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ku bantu batandukanye.
Mu nshingano z’iyi korali harimo gufasha abihebye kongera kugira ibyiringiro, ibibutsa ko Yesu Kristo ari isoko y’amahoro arambye.
Ibinyujije mu ndirimbo zayo, yifuza ko abantu barushaho gusobanukirwa urukundo rw’Imana, kuyegera no kuyiringira mu bihe bitandukanye by’ubuzima.
Enihakore Choir ni korali yo kuramya no guhimbaza Imana ibarizwa muri ADEPR Nyarugenge, yatangiye umurimo wayo mu 1999.
Mu myaka imaze ikora, yiyemeje gukoresha umuziki nk’igikoresho cy’ivugabutumwa, ihumuriza abababaye, ikomeza abacitse intege kandi ishishikariza abantu gukomeza kugirana umubano mwiza n’Imana.
Icyerekezo cyayo ni ugukomeza kugeza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ku bantu binyuze mu ndirimbo.
Gushyira hanze “Icyubahiro ni icy’Imana” ni indi ntambwe iyi korali iteje imbere mu rugendo rwayo rw’umuziki wa gikristo, ikomeza gusangiza abakunzi bayo indirimbo zibafasha kuramya Imana no kuzirikana agaciro ko kuyihimbaza.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NSHYA ICYUBAHIRO NI ICY’IMANA