Umuvugabutumwa Pierre Celestin Uwiringiyimana agiye kumurika igitabo cya mbere yise “Inyigisho ku Gakiza”
Pierre Celestin Uwiringiyimana agiye kumurika igitabo “Inyigisho ku Gakiza”Umuvugabutumwa n’umwigisha w’Ijambo ry’Imana, Pierre Celestin Uwiringiyimana, agiye kumurika igitabo yise “Inyigisho ku Gakiza”, cyibanda ku nyigisho za Bibiliya zisobanura uko umuntu abona agakiza binyuze muri Yesu Kristo.
Iki gitabo kigamije gufasha abakristo n’abandi bose bifuza kumenya ukuri kwa Bibiliya kurushaho gusobanukirwa igikorwa cy’agakiza, uruhare rw’ukwizera n’uburyo umuntu akwiriye kubaho amaze kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza we.Umuhango wo kumurika iki gitabo uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 22 Ugushyingo 2026, ukazabera muri ADEPR Ntora, ahazwi nka Dove Hotel i Kigali. Ibikorwa bizatangira saa yine za mu gitondo, birimo ibihe byo kuramya no guhimbaza Imana bizayoborwa na Ntora Worship Team, bikurikirwe n’umuhango wo kumurika igitabo uzageza saa munani z’amanywa. Sn. Pst. Ndayizeye Isaie ni we uzatanga ijambo ry’ibanze, mu gihe umwanditsi na we azageza ku bazitabira ubutumwa bwihariye bushingiye ku gitabo cye.
Pierre Celestin Uwiringiyimana yavukiye mu Rwanda mu 1990, akurira mu Itorero rya ADEPR, aho yatangiye kumenya Imana no gukunda umurimo wayo. Muri 2008, yakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza we, naho kuva muri 2015, ubwo yari amaze guhabwa inshingano z’ubudiyakoni, akomeza gukura mu murimo w’Imana binyuze mu ivugabutumwa, kwigisha Ijambo ry’Imana no gufasha abandi gukomera mu kwizera. Ibi ni byo byamubereye imwe mu nkingi z’ubuzima bwe bw’umwuka n’icyifuzo cyo gufasha abandi gusobanukirwa inyigisho z’ukuri kwa Bibiliya.Mu rwego rw’amashuri, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza mu burezi, mu ndimi z’Icyongereza n’Igifaransa, yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda. Yize kandi iby’ivugabutumwa muri Tyrannus Missionary School, ndetse ahabwa inyigisho n’amahugurwa ya Bibiliya muri National Theological College and Graduate School yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri 2026, yarangije icyiciro cya Post graduate mu bya Tewolojiya n’Ubuyobozi muri Africa College of Theology i Kigali, aho akomeje amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bya Tewolojiya (Master of Arts in Theology).Igitabo “Inyigisho ku Gakiza” cyibanda ku kibazo cy’ingenzi kigira kiti: “Umuntu akizwa ate?” Umwanditsi agaragaza inyigisho zifasha abasomyi gusobanukirwa niba agakiza kabonerwa mu mirimo myiza, uruhare rwo kwizera, icyo Imana yakoze binyuze ku rupfu rwa Yesu Kristo n’uburyo umukristo ashobora kugira icyizere cy’agakiza ke. Anasobanura inyigisho zirimo kwihana, kwizera, gucungurwa, kubabarirwa ibyaha, kwiyunga n’Imana, gutsindishirizwa, kuvuka ubwa kabiri, kwezwa no guhinduka umwana w’Imana, agaragaza n’uko uwakiriye agakiza akwiriye kubaho yumvira Imana kandi yera imbuto nziza.Pierre Celestin Uwiringiyimana avuga ko intego ye atari uguha abantu ubumenyi bw’amadini gusa, ahubwo ari ukubafasha gusobanukirwa ibyo Imana yabakoreye muri Yesu Kristo no kubaho bahuje n’ukuri kw’Ijambo ryayo. Yifuza ko iki gitabo, cyasohotse bwa mbere mu Kinyarwanda, cyazahindurwa mu Cyongereza bitarenze umwaka wa 2027 kugira ngo kigere ku bantu benshi mu Rwanda no mu mahanga.
Yatangaje kandi ko afite ibindi bitabo bitatu yamaze gutegura, yifuza gusohora mu myaka iri imbere, bigamije gufasha urubyiruko, abanyeshuri, abayobozi b’amatorero n’abandi bakristo gukura mu bumenyi bw’Ijambo ry’Imana.Uyu muvugabutumwa, we n’umuryango we biyemeje gukorera Imana mu Rwanda no mu mahanga, asaba abakristo n’abandi bose bazitabira umuhango wo kumurika igitabo cye kumushyigikira mu masengesho no mu bikorwa bigamije kwagura uyu mushinga w’ibitabo no gukomeza amasomo ye ya Tewolojiya. Yifuza ko “Inyigisho ku Gakiza” itazaba igitabo gisomwa gusa, ahubwo izaba igikoresho gifasha abantu gusobanukirwa neza agakiza kabonerwa muri Yesu Kristo no gukomeza gukura mu kwizera.
Pierre Celestin Uwiringiyimana agiye kumurika igitabo “Inyigisho ku Gakiza”

