Papa Leo XIV asanga kurinda umuryango n’ishyingirwa ari inshingano zihutirwa
1 min read

Papa Leo XIV asanga kurinda umuryango n’ishyingirwa ari inshingano zihutirwa

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 21 Ukwakira 2026, ubwo yayoboraga ikiganiro rusange cya buri wa Gatatu cyabereye ku kibuga cya Mutagatifu Petero i Vatikani. Ni cyo cya mbere yari agiriye muri icyo kibuga nyuma yo kuva mu bitaro bya Gemelli i Roma, aho yari amaze iminsi itanu nyuma yo kubagwa.

Mu nyigisho ye ishingiye ku Itegeko Nshingiro rya Konsili ya Vatikani ya Kabiri ryitwa Gaudium et Spes, rivuga kuri Kiliziya mu isi ya none, Papa Leo XIV yagarutse ku gaciro k’ishyingiranwa n’umuryango, agaragaza ko ari ingenzi mu mibereho myiza y’umuntu n’iy’umuryango mugari.

Yasobanuye ko iryo tegeko rigaragaza umuryango nk’ishuri ryigishirizwamo ubumuntu bwimbitse, ndetse rikawufata nk’ishingiro rya sosiyete.

Ni yo mpamvu yasabye abafite inshingano mu mibereho rusange, cyane cyane mu nzego za politiki n’umuco, gukora ibishoboka byose kugira ngo bashyigikire kandi barengere ishyingiranwa n’umuryango.

Papa Leo XIV yanagaragaje ko urukundo rw’abashakanye rudakwiye kugarukira ku gukururana kw’imibiri gusa, ahubwo rukubiyemo ubushake bwo kwitanaho, ubwuzu, ubwizerane n’ibikorwa bigaragaza urukundo mu buzima bwa buri munsi.

Yashimangiye ko umugabo n’umugore bashakanye bahamagarirwa kwiyegurirana byimazeyo, kubana mu budahemuka no kurera abana mu rukundo.

Ku bijyanye no kubyara no kurera, Papa yibukije ko abashakanye bafite inshingano yo kwakira no kurera ubuzima bwa muntu, bafashijwe n’Imana kandi bagendera ku mutimanama uhuye n’amahame y’Imana nk’uko Kiliziya ibisobanura ishingiye ku Ivanjili.

Yashimangiye kandi ko ubuzima bwa muntu bugomba kurindwa no kwitabwaho kuva bugisamwa, asaba ko urukundo rw’abashakanye n’ubuzima bw’umwana byubahwa mu buryo buhuye n’agaciro n’icyubahiro bya muntu.

Mu gusoza inyigisho ye, Papa Leo XIV yasabye ko Umuryango Mutagatifu w’i Nazareti ubabera urumuri mu rugendo rwabo kandi ukarinda imiryango yose yo ku isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *