Ni ngombwa ko abakirisitu bagenzura neza inyigisho bahabwa – Rev. Prophet Nyirindekwe
1 min read

Ni ngombwa ko abakirisitu bagenzura neza inyigisho bahabwa – Rev. Prophet Nyirindekwe

Rev. Prophet Ernest Nyirindekwe yasabye Abakirisitu kujya babanza kugenzura neza inyigisho bahabwa aho kuzemera buhumyi, bakazigereranya n’Ijambo ry’Imana kugira ngo bahangane n’abitwaza umurimo w’Imana bashaka kwigwizaho amaturo n’abayoboke.

Ni mu gihe muri iyi minsi hagaragara abantu benshi biyita abakozi b’Imana, ku buryo bamwe mu Bakirisitu bagorwa no kumenya abo bakwiye kwizera. Rev. Prophet Ernest Nyirindekwe yagarutse ku nshingano z’Abakirisitu mu gutandukanya abashumba b’ukuri n’ab’ibinyoma.

Ati “Umuntu wese akwiye kuba maso, ntashyiremo amarangamutima menshi. Abakirisitu bafite inshingano zo kujya bagenzura ibyo bigishwa. Inyigisho zose bakwiye kuzigenzuza Ijambo ry’Imana, bakamenya niba koko ibyo bigishwa bihuye na ryo. Ikindi wenda narenzaho ni uko Ijambo ry’Imana na ryo ubwaryo ribigarukaho, aho rigira riti: ‘Bazabamenyera ku mbuto zabo.”

yaboneyeho no gukebura abashumba bakora umurimo w’Imana bagamije kuwubonamo amaramuko no kwigwizaho abayoboke, abasaba guhindura imyumvire n’imikorere.

Ibi yabigarutseho nyuma yo kugera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho agiye gukorera igiterane cye cyiswe ‘Injira mu gihe cyawe’, kigiye kuba ku nshuro ya gatanu.

Iki giterane giteganyijwe kubera mu Mujyi wa Portland, muri Leta ya Maine, kuva ku wa 23 kugeza ku wa 25 Ukwakira 2026. Biteganyijwe ko kizitabirwa n’abaramyi barimo Aime Frank na Pianist Nzungu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *