Yagizwe Arikiyepisikopi w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda
2 mins read

Yagizwe Arikiyepisikopi w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda

Musenyeri Dr. Gahima Manasseh, wari usanzwe ari Umushumba wa Diyosezi ya Gahini, yimitswe nka Arikiyepisikopi mushya w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR), yiyemeza kubaka Itorero rifite uruhare mu guhindura imibereho y’Abanyarwanda no gushakira ibisubizo ibibazo bibugarije.

Umuhango wo kwimika Musenyeri Dr. Gahima nka Arikiyepisikopi wa gatanu w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, akaba n’Umwepisikopi wa Diyosezi Angilikani ya Gasabo, wabereye i Kigali kuri uyu wa 25 Ukwakira 2026.

Witabiriwe n’abayobozi batandukanye muri Guverinoma, barimo Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée.

Hari kandi abayobozi batandukanye b’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, abayoboke baryo ndetse n’abashyitsi baturutse mu mahanga.

Musenyeri Dr. Gahima yatorewe kuyobora EAR n’Inama Nkuru y’abayobozi b’iri torero ku wa 11 Nzeri 2026.

Asimbuye Musenyeri Dr. Mbanda Laurent wari umaze imyaka umunani kuri uwo mwanya. Dr. Mbanda yari yarasoje manda ye mu 2023, ariko yongerwa indi myaka itatu kugira ngo arangize imishinga yari agifite muri iryo torero.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kumwimika, Musenyeri Dr. Gahima yashimiye abayobozi b’Itorero Angilikani ry’u Rwanda bamugiriye icyizere cyo kuriyobora, ashimira n’Igihugu ku mahirwe giha inzego zitandukanye kugira ngo zisohoze inshingano zazo.

Yanashimiye umuryango we wamubaye hafi mu rugendo rwe.

Musenyeri Dr. Gahima yavuze ko yifuza kubaka Itorero rishingiye kuri Kirisitu mu mibereho yaryo y’umwuka, ryimakaza ubumwe, rikarangwa n’imiyoborere myiza ndetse rikagira ubushobozi bwo kwihaza mu mutungo n’ibikoresho rikenera.

Ati: “Nshaka kubaka Itorero rihindura kandi risubiza ibibazo by’Abanyarwanda. Itorero rirangwa n’ibyo ni ryo torero nifuza kuzabera umuyobozi mfashijwe n’Imana kandi n’abandi nibanshyigikira kuri buri ntambwe tuzabigeraho.”

Yagaragaje ko imiyoborere ye izashingira ku kubaha Imana, gukorera mu mucyo, kugira umurava, kwemera kubazwa inshingano, kugisha inama no gutega amatwi abo bakorana kugira ngo hafatwe imyanzuro ihuriweho.

Yavuze ko azashyira imbaraga mu kunoza imicungire y’umutungo w’Itorero no gushyiraho icyerekezo gisobanutse kizafasha mu kwihutisha iterambere ryaryo.

Mu bindi yashyize imbere harimo kwimakaza ubumwe, gukomeza indangagaciro zo kubaha Imana, guteza imbere imikoranire n’andi matorero ndetse no gushimangira umubano mwiza n’inzego za Leta.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *