Send Us God Choir igiye kwizihiza imyaka 30 mu gitaramo kizabera muri Kigali Convention Centre
4 mins read

Send Us God Choir igiye kwizihiza imyaka 30 mu gitaramo kizabera muri Kigali Convention Centre

Korali Send Us God Choir, ibarizwa mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi rya Kigali riherereye i Kibagabaga, yateguye igitaramo gikomeye cyo kwizihiza imyaka 30 imaze mu murimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo. Iki gitaramo kizaba ku wa 21 Ugushyingo 2026, guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba, muri Kigali Convention Centre, kikazaba umwanya wo gushimira Imana.

Iyi korali yatangiye urugendo rwayo ahagana mu 1996, ubwo yari igizwe n’urubyiruko rwo mu mutwe w’abaronda-bukanda (Adventurer Club), rwabarizwaga mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ku Muhima. Mu ntangiriro, yari igizwe n’amatsinda abiri arimo Mouton yari igizwe n’abahungu b’ingimbi, ndetse na Imyambi-Irasa yari igizwe n’abakobwa bangana na bo. Nyuma yaje guhurizwa hamwe ihabwa izina rya Les Etoiles, risobanura Inyenyeri.Uko abaririmbyi bakuraga kandi bakomeza kwagura icyerekezo cyabo, iryo tsinda ryaje guhindurirwa izina ryitwa La Lune.

Izi mpinduka z’amazina zari zishingiye ku nyigisho n’icyerekezo cy’urugaga rw’urubyiruko rw’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi. Nyuma y’imyaka runaka, abanyamuryango biyemeje kurushaho kwiyegurira umurimo wo kuririmba no kuwukora nk’inzira yo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu, bahitamo izina rya Send Us God Choir mu mwaka wa 2004, rikaba ari na ryo bakoresha kugeza uyu munsi.Mu myaka 30 imaze ikora umurimo w’ivugabutumwa, Send Us God Choir yashyize hanze imizingo n’imishinga y’indirimbo byagize uruhare mu kumenyekanisha ubutumwa bwayo. Mu byo yakoze harimo Uri Uwera yasohotse muri 2009, Nyobora Mwami muri 2014, Imbaraga z’Amaboko Ye muri 2017, Tunes of Gratitude muri 2021 na Nzabana Nawe muri 2022.

Send Us God Choir yateguye igitaramo cyo gushimira Imana ku myaka 30 imaze mu ivugabutumwa

Yanashyize hanze kandi EP ebyiri zirimo Mana Data na Wakoze Neza, zigaragaza gukomeza kwagura umurimo wayo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.Uretse ibikorwa byayo mu muziki, iyi korali yagiye igira uruhare rukomeye mu ivugabutumwa no gufasha abantu mu buzima busanzwe. Yagiye ikorera ingendo mu bice bitandukanye, ikageza ku bantu ubutumwa bw’ihumure, igafasha komora imitima y’abafite ibikomere, ndetse ikanashyigikira abatishoboye binyuze mu bikorwa byo kubafasha no kubasanira amazu. Yagize kandi uruhare mu gufasha abantu kwiteza imbere binyuze mu bworozi bw’amatungo magufi, ndetse no muri gahunda z’isanamitima n’ubwiyunge.Mu rwego rwo kurushaho guteza imbere impano z’abaririmbyi, Send Us God Choir yashyizeho gahunda y’ishuri ryigisha umuziki, by’umwihariko kuririmba hakurikijwe amanota n’amahame y’imyandikire y’umuziki. Iyi gahunda itegurwa mu bihe bitandukanye, ikagirira akamaro abaririmbyi bayo ndetse n’abandi bose bafite inyota yo kwiga umuziki mu buryo bw’umwuga.

Ni imwe mu ntambwe igaragaza ko iyi korali itibanda gusa ku kuririmba, ahubwo inashishikajwe no kubaka ubushobozi bw’abafite impano.Iki gitaramo cyo kwizihiza imyaka 30 kije gikurikira urugendo rurerure rw’itsinda ryagiye rigira uruhare mu muziki wa Gospel mu Rwanda, binyuze mu ndirimbo, ivugabutumwa n’ibikorwa by’urukundo. Mu gihe amakorali n’amatsinda atandukanye akomeje gutegura ibitaramo bikomeye byo kuramya no guhimbaza Imana, Send Us God Choir na yo igiye kwifatanya n’abakunzi b’umuziki wa Gospel mu kwizihiza amateka yayo, inashimira Imana ku byo yagiye iyikorera kuva yatangira.Nk’uko bigaragara ku itangazo ry’iki gitaramo, abifuza kuzacyitabira bazagira amahirwe yo guhitamo amatike ya Standard azagura amafaranga y’u Rwanda 15,000 Frw, cyangwa Premium azagura 50,000 Frw. Amatike azaboneka ku rubuga rwa ticket.

Menya urugendo rw’imyaka 30 rwa Send Us God Choir n’uko yagiye ihindura amazina

Menya urugendo rw’imyaka 30 rwa Send Us God Choir n’uko yagiye ihindura amazina

sendusgod.org, ndetse no kuri USSD *797*30\*8#. Ku bifuza ibindi bisobanuro, bashobora guhamagara kuri 0790 005 552 cyangwa 0788 331 507.Mu gihe Send Us God Choir yitegura kwizihiza iyi myaka 30, ikomeje kugaragaza ko ishima ukuboko kw’Imana kwagiye kuyobora intambwe zayo zose. Iki gitaramo cyo ku wa 21 Ugushyingo 2026 kizaba umwanya wo kongera kwibuka amateka yayo, guha agaciro abantu bose bagize uruhare mu rugendo rwayo no kureba imbere mu gukomeza umurimo w’ivugabutumwa. Kuva mu itsinda ry’urubyiruko ryatangiriye ku Muhima kugeza kuri korali imaze kumenyekana nka Send Us God Choir, intego yayo iracyari imwe: kuba igikoresho cy’Imana mu kugeza ubutumwa bwayo ku bantu binyuze mu ndirimbo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *