Mugisha Gilbert yavuze ko kubana na Nyampinga ari byo byishimo bikomeye yagize mu buzima
1 min read

Mugisha Gilbert yavuze ko kubana na Nyampinga ari byo byishimo bikomeye yagize mu buzima

Umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu Rwanda, Mugisha Gilbert, yashimye umugore we Nyampinga, avuga ko kubana na we ari cyo kintu cyiza kandi cyamuhesheje ibyishimo byinshi mu buzima bwe.

Ibi yabigarutseho mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram, aho yagaragaje urukundo afitiye umugore we ndetse n’ibyishimo aterwa no kuba barahisemo kubana.

Muri ubwo butumwa, Mugisha Gilbert yagize ati: “Kubana nawe ni byo byiyumviro byiza nagize. Utuma umutima wanjye uhora wishimye. Ninjye nawe ubuziraherezo.”

Urukundo rw’aba bombi rwatangiye gufata indi ntera muri Nzeri 2024, ubwo Mugisha Gilbert yasabaga Mpinganzima ko yazamubera umugore. Mpinganzima yemeye icyifuzo cye, maze amwambika impeta yo gusezerana.

Mu Kwakira 2024, aba bombi basezeranye imbere y’amategeko, bashimangira icyemezo bari barafashe cyo kubaka urugo. Nyuma yaho, ku wa 5 Ukwakira 2025, bakoze ubukwe mu birori byabereye muri Romantic Garden, byitabirwa n’abavandimwe, inshuti n’abandi bari baje kubashyigikira.

Kuva ubwo, Mugisha Gilbert akomeza kugaragaza ibyishimo aterwa n’urugo rwe binyuze mu butumwa asangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *