Arahamagarira abantu kwegera Imana binyuze mu gitaramo ashaka guhurizamo abaramyi Nyafurika
1 min read

Arahamagarira abantu kwegera Imana binyuze mu gitaramo ashaka guhurizamo abaramyi Nyafurika

Joel Luongwe, umugabo w’abana batanu, yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu 2002. Yamenyekanye cyane mu 2017 ubwo yasohoraga album ye ya mbere yise “ Grand Dieu”, yatangije urugendo rwo kugarura ishusho nyayo yo gusenga no guhimbaza Imana mu rusengero.

Kuri ubu, Joel abarwa mu bahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana bafite ijwi rikomeye muri Afurika yo hagati, ndetse akunze kwitabira ibiterane bikomeye by’ivugabutumwa mu bihugu binyuranye.

Uyu muramyi w’inararibonye ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joel Luongwe, yasohoye indirimbo nshya yise “Je Suis Là” (mu Kinyarwanda bivuze ngo “Ndi hano”), ishingiye ku ijambo ry’Imana riboneka muri Zaburi 84:11. Ni indirimbo irimo ubutumwa buhambaye bwo kwizera no kwibutsa abantu ko Imana ihora ihari kandi ari iyo kwizerwa.

Joel Luongwe avuga ko uyu ari umuhamagaro w’Imana. Icyo ashaka ni ugusubizaho ishusho nyayo yo gusenga mu rusengero, tugahimbaza izina rya Yesu Kristo. Mu ndirimbo “Je Suis Là”, Joel yafatanyije n’umuramyi w’umunya-Congo uzwi cyane, Michael Manya, wamamaye mu ndirimbo “Emmanuel” imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 10 kuri YouTube.

Iyi ndirimbo iraboneka ku mbuga zose zicururizwaho umuziki zigiye zitandukanye nka Spotify, Apple Music, YouTube na Boomplay, ikaba ari indirimbo itera abantu benshi imbaraga zo kugarukira Imana haba muri Africa ndetse no ku isi hose muri rusange.

Muri iki gitaramo Worship Wonders, byitezwe ko kizahuza abaramyi bakomoka muri Kenya, u Rwanda na Congo. Indirimbo “ Je Suis La” ni nk’intangiriro y’uru rugendo rwo gusenga rwatangiye gutanga ubuhamya butandukanye mu mitima y’abantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *