Tottenham Hotspur iri mu mazi abiri nyuma yo kurekwa
1 min read

Tottenham Hotspur iri mu mazi abiri nyuma yo kurekwa

Ikipe ya Nottingham Forest yamaze guhagarika igikorwa cyari kigeze kure cyo gusinyisha umukinnyi wabo ukina hagati mu kibuga Morgan Gibbs-White ndetse iyi kipe itanga ikirego kuri Premier League.

Tottenham Hotspur yari yemeye kwishyura miliyoni £60 kuri uyu musore ndetse ibinyamakuru byinshi by’i Burayi byari byamaze kwemeza iyi nkuru ndetse ko agomba kuba umukinnyi mushya w’iyi kipe nyuma ya Mohammed Kudus.

Forest ivuga ko itigeze iha Tottenham uburenganzira bwo kugirana ibiganiro n’uwo mukinnyi, ndetse ikavuga ko habayeho no gushyira hanze ibikubiye mu masezerano y’uyu mukinnyi na Nottingham Forest ku ngingo y’igiciro uyu musore yari afite mu masezerano ye.

Morgan Gibbs-White yendaga gukora ikizamini cy’ubuzima ndetse agahita asinya amasezerano y’igihe kirekire muri iyi kipe y’umutoza mushya Thomas Frank.

Premier League yatangiye gukora iperereza kuri ibi birego bya Nottingham Forest kuri Tottenham Hotspur bityo vuba aha hashobora gusohoka imyanzuro kuri ibi.

Gibbs-White, ufite imyaka 25 akaba afite amasezerano azamugeza mu mwaka 2027, yagize uruhare rukomeye mu gufasha Forest kuzamuka no gusoza ku mwanya wa 7 muri Premier League, aho yatanze imipira 10 ivamo ibitego ndetse anatsinda ibitego 7 mu mikino 38.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *