
Nzungu yasohoye indirimbo nshya:“Niwe nzira yonyine” ishimangira ukwizera n’urukundo rw’Imana.
Mu rugendo rwe rwo gukorera Uwiteka biciye mu bihangano, umuhanzi w’umunyamwuka Nzungu yasohoye indirimbo nshya “Niwe nzira yonyine”, igizwe n’ubutumwa bwimbitse bwo kwereka abantu ko Yesu Kristo ari we nzira rukumbi idutwara mu buzima bw’umunezero n’agakiza.
Iyi ndirimbo imaze amasaha make isohotse ku mbuga zose zicururizwaho umuziki nka Apple Music, Spotify ndetse no kuri YouTube, ikaba yaje yuzuza umusanzu ukomeye mu kubaka ubwoko bw’Imana biciye mu ndirimbo z’ihumure n’iramya.
“Niwe nzira yonyine” ni indirimbo ifite amagambo yoroshye ariko yuzuye ubuhamya n’ukuri, yibutsa buri wese ko nubwo mu buzima bushobora kubamo inzitane, hari Umwami Yesu ushobora kutuyobora mu nzira nziza kandi igana ku gakiza nyakuri.
Uyu muhanzi, uzwi no mu bindi bihangano byubakiye ku ndangagaciro z’Ubwami bw’Imana, aherutse no gushyira hanze indirimbo zikomeye nka:
Abo Yesu yazuye (yafatanyije na Gaby Kamanzi)
Mugitondo
DUFITE AMASHIMWE Mumitima (ari kumwe n’abahanzi barimo Ehud, Kalifu na Peace)
Abakunzi ba gospel mu Rwanda no hanze barimo kwakira “Niwe nzira yonyine” nk’indirimbo ikomeye ifasha gusubiza amaso ku Mwami Yesu, igatinyura abatentebutse n’abacitse intege, ikabibutsa ko nta wundi mushobora keretse Imana yonyine.
Nzungu, mu butumwa atanga, ashimangira ko ibyo akora byose ari kugira ngo izina ry’Uwiteka rimenyekane, ryamamare kandi rihimbazwe. Intego ye ni uko buri wese wumva indirimbo ze yakongera kwizera, agakomeza mu rugendo rw’agakiza n’urukundo rw’Imana.