
Donald Trump yahuye n’uruvagusenya muri sitade ku mukino wa Chelsea na PSG
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavugirijwe induru n’abafana bamwe bari bitabiriye umukino wa nyuma wa FIFA Club World Cup wabereye kuri MetLife Stadium i New Jersey kuri iki cyumweru.
Perezida Trump yitabiriye uyu mukino wa nyuma ari kumwe na Madamu Melania Trump, Minisitiri w’Ubutabera Pam Bondi, Minisitiri w’Umutekano w’Igihugu Kristi Noem, ndetse na Minisitiri w’Ubwikorezi Sean Duffy.
Ku nshuro ya mbere, abafana bamugaragarije kutamwishimira ubwo yagaragaraga kuri screen nini z’amashusho zo muri sitade ari kumwe na Perezida wa FIFA Gianni Infantino, mu gihe haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu.
Nyuma y’umukino, ubwo Trump yinjiraga mu kibuga ari kumwe na Infantino agiye gutanga igikombe kuri kapiteni wa Chelsea Reece James, yongeye kwakirwa n’urusaku rw’abafana bamukomeraga.
Ni igikombe cyashyizweho akadomo cyegukanwe na Chelsea nyuma yo gutsinda Paris Saint Germain ibitego bitatu ku busa(3-0) bya Cole Palmer (22′, 30′) na João Pedro 43′.