
Bosco Nshuti yanditse amateka amurika Album mu gitaramo “Unconditional Love Season II” yizihiza imyaka 10 mu muziki
Ku Cyumweru tariki 13 Nyakanga 2025, mu nzu y’imurikagurisha n’imyidagaduro ya Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali), habereye igitaramo cy’amateka cy’umuhanzi Bosco Nshuti, yise “Unconditional Love Season II”, cyahuruje ibihumbi by’abakunzi b’umuziki wa Gospel baturutse imihanda yose.
Iki gitaramo cyabaye umwanya wihariye wo kwizihiza imyaka 10 Bosco amaze mu rugendo rwe rwa muzika ku giti cye, akanamurikira abanyarwanda Album ye nshya ya kane yise “Ndahiriwe”, yiganjemo ubutumwa bwo gushimira Imana ku rukundo idahwema kumugaragariza.
Indirimbo zubakiye ku rukundo rudacogora
Mu ndirimbo 15 yataramiye abafana be, Bosco yagaragaje urugendo rw’umukristo mu buzima bwa buri munsi: kuva mu kuzamurwa n’urukundo rw’Imana, kugeza ku guhamya amahoro abonerwa muri Kristo Yesu. Harimo indirimbo nka Ndahiriwe, Amahoro n’i Yesu, Yanyuzeho, Umutima, Ibyo Ntunze ndetse na Ndashima yafatanije na Aime Uwimana, umwe mu nkingi za muzika ya Gospel mu Rwanda.
Mu gusoza igitaramo, indirimbo Ndumva Unyuzuye yabaye nk’isengesho rihuriza hamwe ibitekerezo n’amarangamutima y’abari aho. Abitabiriye bose bahagurutse, bararirimba, bamwe bararira, abandi baterera amaboko hejuru, mu gihe abandi babaga basenga mu mutuzo.
Abahanzi bakomeye bari kumwe na Bosco
Iki gitaramo cyagaragayemo umubano wihariye mu bahanzi ba Gospel, aho Bosco yifatanyije n’abandi bahanzi bakomeye barimo Israel Mbonyi, Aline Gahongayire, Theo Bosebabireba, Alex Dusabe, Prosper Nkomezi na Danny Mutabazi. Byari ibihe by’ihumure no gukomeza kwizera, bisiga isura nshya ku muziki wa Gospel mu Rwanda.
Aime Uwimana, wizihije imyaka 30 mu muziki, yafatanije na Bosco kuririmba indirimbo Ndashima, yibutsa abitabiriye ko gukorera Imana ari umugisha utagereranywa, kandi ko indirimbo ari inzira yo gusakaza urukundo rwayo.
Pasiteri Hortense: “Imana ikunda abantu uko bari”
Muri iki gitaramo, Pasiteri Hortense Mpazimaka yahaye ijambo abitabiriye, ashimangira ko urukundo rw’Imana rutagira imipaka, rudasaba ibyo abantu bakoze ngo barukwiriye. Yashingiye ku butumwa bwo muri Bibiliya (1 Yohana 4:10 na Abaroma 5:8), yibutsa ko Imana yatangiye kudukunda mbere na mbere, ari byo Bosco Nshuti yagiye agarukaho kenshi mu ndirimbo ze.
Imyaka 10 y’urugendo n’ibihembo by’ishimwe
Bosco Nshuti yagaragaje ko imyaka 10 ishize ari urugendo rwuje imbabazi n’urukundo rw’Imana. Yashimiye abantu bagize uruhare mu rugendo rwe barimo umugore we, ababyeyi, abakristo bafatanyije umurimo n’abandi bamubaye hafi. Yabashyikirije ibihembo by’ishimwe, agaragaza ko ari urugendo atashoboraga gukora wenyine.
Album nshya “Ndahiriwe”: urugendo rushya
Album nshya “Ndahiriwe”, ifite indirimbo 10 ziganjemo ubutumwa bwo gushima Imana no gutangaza ibyiza byayo, irimo Ndahiriwe, Ndatangaye, Jehovah, Ni muri Yesu n’izindi. Bosco yavuze ko yayise Ndahiriwe kugira ngo ashimangire ko amahirwe nyayo ari Yesu Kristo, ndetse yizeza abakunzi be ko iyi Album izabageza kure mu kwizera no mu kuramya.
Gospel nyarwanda irakataje
Iki gitaramo cyari ikimenyetso gikomeye cy’uko Gospel nyarwanda igenda ikura, igafata umwanya ukomeye mu mitima y’abantu. Abari bitabiriye bagarutse mu ngo zabo batashye bafite ishimwe, bamwe bavuga ko ari bwo bwa mbere bumvise ubusabane n’Imana ku rwego rwo hejuru mu gitaramo.
Bosco Nshuti, watangiye mu makorali nka Silowamu na New Melody, kuri ubu afite Album enye: Ibyo Ntunze, Umutima, Ni Muri Yesu na Ndahiriwe. Yagaragaje ko urugendo rwe atari urw’umuziki gusa, ahubwo ari umwanya wo guhamya Kristo no guhindura ubuzima bw’abandi.
Igitaramo “Unconditional Love Season II” cyasize amateka, gisiga urukundo rw’Imana rusakaye, kinasiga icyizere ko Gospel nyarwanda izakomeza kuzamuka, ikagera ku rwego mpuzamahanga.








