
Abaramyi bagiye batandukanye b’ibyamamare bakunzwe na benshi mu Rwanda bitabiriye igitaramo cy’amateka cya Bosco Nshuti
Iki gitaramo cyari kigamije kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki ku giti cye, ndetse anamurikamo Album ye ya kane yise “Ndahiriwe”. Yari amaze amezi atanu agitegura, avuga ko ari igice cy’uruhererekane rw’ibitaramo “byashibutse mu kumenya urukundo Imana imukunda.”
Uyu muramyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Bosco Nshuti, yanditse amateka mashya mu muziki wa Gospel binyuze mu gitaramo cy’imbaturamugabo yise “Unconditional Love Season II” cyabaye ku Cyumweru tariki 13 Nyakanga 2025, muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ahari hateraniye ibyamamare n’abaramyi bakomeye.
Iki gitaramo cyitabiriwe n’ibyamamare bikomeye mu muziki wa Gospel barimo Israel Mbonyi, Chryso Ndasingwa, Aline Gahongayire, Theo Bosebabireba, Prosper Nkomezi, Jesca Mucyowera, Alexis Dusabe, Danny Mutabazi, Gaby Kamanzi, Papi Clever na Dorcas, Jado Sinza wari uri kumwe na mushiki we, Jean Christian Irimbere, Arsene Tuyi, n’abandi benshi.
Si abo gusa kandi hari n’abandi bitabiriye harimo Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA), Dominique Habimana, abanyamakuru ba RBA barimo Rugaju Reagan na Gloria Mukamabano umenyerewe mu makuru ya Televiziyo Rwanda.
Irene Murindahabi ureberera umuziki wa Vestine na Dorcas, Maurice Ndatabaye uyobora Power of the Cross ku rwego rw’isi, umunyarwenya Samu Zuby n’abandi. Abashumba batandukanye bitabiriye barimo Bishop Prof Masengo n’umugore we [Pastor Solande Masengo], Madamu wa Rev Isaie Ndayizeye [Mushimiyimana Rachel], Prophet Ticien, n’abandi.
Uyu muramyi wamamaje Yesu i Burayi mu bitaramo yise “Europe Tour 2025” byabaye mu mezi macye ashize, yasobanuye ko yise igitaramo ‘Unconditional Love’ kubera ko kigaragaza urukundo Imana ifitiye abantu rutagira imipaka, atari urushingiye ku byo umuntu yakoze. Ati: “Imana yadukunze tutaraba beza, nta kiguzi twatanze. Iyo ni yo ‘Unconditional Love’.”
Bosco Nshuti yamuritse Album ya kane yise “Ndahiriwe”, avuga ko yayise atyo kuko “kumva Yesu ari we soko y’amahirwe nyakuri” byamuhaye impinduka mu buzima. Iyi Album igizwe n’indirimbo 10, zirimo: Ndahiriwe, Ndatangaye, Jehovah, Ni muri Yesu n’izindi zirimo izafatanyije n’abahanzi nka Aime Uwimana, Ben & Chance, Tracy na Rene.
Mu gusoza igitaramo, Bosco Nshuti yashimiye abantu bagize uruhare rukomeye mu rugendo rwe, abashyikiriza ibihembo (Awards) barimo Umugore we, Joshue Shimwa wamubonyemo impano bwa mbere, Producer Bruce wamukoreye indirimbo yambere ku buntu yitwa “Wuzuye ibambe, New Melody nka Group yazamukiyemo, Chorale Siloam nka Chorale yakozemo umurimo igihe kinini, ababyeyi be, Mukuru we uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lt Col Simon Kabera, Pasiteri Emmanuel Senga wamufashije kujya gukorera ibitaramo i Burayi, ndetse n’Itorero rya ADEPR abarizwamo.
Bosco Nshuti yatangiye umuziki mu makorali ya Gikirisitu nka Silowamu ya ADEPR Kumukenke na New Melody. Mu 2015 ni bwo yatangiye kuririmba ku giti cye. Kugeza ubu afite Album enye, ari zo: Ibyo Ntunze, Umutima, Ni Muri Yesu ndetse na Ndahiriwe.
Iki gitaramo cyasize amateka, cyabaye intangiriro y’urundi rwego Bosco Nshuti agezeho mu murimo w’Imana abinyujije mu muziki, kikaba ari igitaramo cy’ishimwe, cy’ubutumwa bukora ku mutima, cyuzuyemo indirimbo ziri ku rwego mpuzamahanga, kandi kirashimangira ko Gospel nyarwanda ikomeje gutera imbere.