
Lamine Yamal ari mu mazi abira
Rutahizamu wa FC Barcelona, Lamine Yamal, ari guhabwa urwamenyo ndetse ari gukorwaho iperereza kubera gukoresha abantu bafite ubumuga bw’u bugufi mu birori by’isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 18 nk’abagombaga gushimisha ababyitabiriye.
Ibyo birori byabereye mu nzu yo mu cyaro Lamine Yamal yakodesheje i Olivella, umujyi muto uri mu birometero 50 uvuye i Barcelona. Byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye, barimo abahanzi, abakorera kuri YouTube, n’abandi bazwi ku mbuga nkoranyambaga, hamwe n’abakinnyi bakinana nka Robert Lewandowski, Alejandro Balde, Gavi ndetse na Raphinha.
Videwo yagaragaje itsinda ry’abantu bagufi cyane (dwarves) binjira mu birori, ari na byo byateje impaka, cyane ko mu birori ntawari wemerewe gufata amashusho y’ibyahabereye.
Jesus Martin Blanco, umuyobozi ushinzwe uburenganzira bw’abafite ubumuga muri Minisiteri y’Uburenganzira bw’Imibereho Myiza muri Espagne, yasabye ko hakorwa iperereza.
Naho Ihuriro ry’abantu bafite indwara ya Achondroplasia(y’u bugufi) n’izindi ndwara z’imikurire y’amagufa muri Espagne (ADEE) ryamaganye ibyo ryise “gutesha agaciro indangagaciro z’ubumuntu” kandi ryatangaje ko rigiye gutangira gukurikirana icyo kibazo mu buryo bw’amategeko.