
Gorilla Events Ltd: Ibanga ry’Ubuhanga n’Ubunyamwuga byigaragaje mu gitaramo “Unconditional Love Season II” cya Bosco Nshuti
Mu ijoro ryuzuyemo amarangamutima n’ubutumwa bwuzuye urukundo, igitaramo “UN Conditional Love Season 2” cy’umuhanzi w’icyitegererezo Bosco Nshuti cyabaye intangarugero mu mitegurire n’imitangire ya serivisi zihatse ibitaramo bikomeye mu Rwanda. Ku isonga y’abagize uruhare mu gutsinda kw’iki gitaramo, hari Gorilla Events Ltd, sosiyete yihariye mu bijyanye na lighting, decoration, stage setup, n’ubuyobozi rusange bw’ibikorwa bijyanye n’ibitaramo.
Serivisi zidasanzwe zagaragaye
Gorilla Events yerekanye ko ari ishingiro ry’udushya twabonetse muri iki gitaramo cyabereye mu mujyi wa Kigali, aho abantu benshi bashimye uburyo aho cyabereye hatunganyijwe mu buryo bwa kinyamwuga ndetse bugendanye n’icyerekezo cya Bosco Nshuti nk’umuhanzi w’indirimbo zihumuriza imitima.
Ihuza ry’amajwi, umuziki n’urumuri ryatangaje benshi, Uko urumuri rw’amatara rwacanwaga rujyanye n’icyo umuririmbyi avuga, ndetse kandi byose bikajyana na muzika, byari nk’igice cy’ubutumwa ubwabyo. Iki ni ikimenyetso cy’ubunararibonye buhambaye Gorilla Events ifite mu gutunganya ibirori bishingiye ku ndangagaciro no ku iyobokamana.
Decoration yuje ubwiza n’umwimerere: Ibyo amaso y’abitabiriye byahaboneyeho ntibyigeze biborohera kubisiga. Buri kintu cyari gitekerejweho neza, uhereye ku mashusho, indabyo, imurika, kugera ku rubyiniro rwari ruteguye nk’ahantu hera.
Imikorere inoze y’ikoranabuhanga: Basanze Gorilla Events ikoresha ibikoresho bigezweho, ku buryo byose byagenze neza nta na kimwe gihungabanye, ibintu bidakunze kugaragara mu bitaramo byinshi.
Ibyo abantu bavuga
Abitabiriye igitaramo bagaragaje ko banezerewe ku rwego rudasanzwe kuko ibintu byose byari byiza, kuko aho bari bicaye, ibyo babonaga n’ibyo bumvaga, byose byajyanaga neza n’icyifuzo cy’umuhanzi Bosco Nshuti cyo gutanga “urukundo rudashira n’ubutumwa bwiza bw’agakiza k’Imana”. Umukunzi wa gospel nyarwanda witabiriye iki gitaramo yagize ati:
Nabonye ko ibintu byose byari biteguwe neza, nisanze mu ijuru ry’umuziki w’Imana. Gorilla Events bakoze ibintu by’igitangaza kuko bafashije Bosco Nshuti gukora ivugabutumwa.
Gorilla Events, urugero rw’ikigo cyitangira umwuga
Iki gitaramo cyatumye benshi basubira kureba Gorilla Events nk’ikigo gifite ubushobozi bwo guteza imbere event production mu Rwanda, cyane cyane mu bijyanye n’ibirori by’abahanzi, amatorero, ibigo byigenga ndetse n’ibirori bya Leta.
Kuva yatangira ibikorwa byayo mu myaka irenga 10 ishize, Gorilla Events yagiye igaragariza abakiliya bayo ubushishozi, ubuhanga n’umutima wo guhanga udushya, ibyo byose bigatuma ibirori bayiteguriye biba by’indashyikirwa.



