
Ahazaza ha Ethan Nwaneri muri Arsenal hamenyekanye
Ikipe ya Arsenal igeze ku musozo w’ibiganiro na Ethan Nwaneri ku masezerano mashya azatuma atandukana n’ibitekerezo byo kuva muri iyi ikipe.
Nwaneri yari yinjiye mu mwaka wa nyuma w’amasezerano ye, kandi yari yatangiye gukurikiranirwa hafi n’amakipe menshi yo mu gihugu cy’Ubwongereza nka Chelsea no hanze yacyo.
Ariko uyu mukinnyi ukinira ikipe y’igihugu y’Abongereza y’abatarengeje imyaka 21, yahoraga yifuza kongera amasezerano muri Arsenal ikipe yinjiyemo afite imyaka 8 ibyo bikaba ari inkuru nziza kuri Arsenal n’abafana bayo byumwihariko kuba agiye gusinya amasezerano y’igihe kirekire.
Mu mwaka w’imikino wa 2024-25, Nwaneri yakinnye imikino 37, atsinda ibitego 9 anatanga imipira 2 yavuyemo ibitego muri Arsenal ya Mikel Arteta.
Yakinaga cyane ku ruhande rw’iburyo asimbura Bukayo Saka, ariko biteganyijwe ko azahabwa umwanya hagati mu kibuga, ahangana cyangwa asimbura kapiteni Martin Ødegaard.