
Uwatoje Amavubi yabonye akazi mu ikipe ikomeye muri Afurika
Umudage Antoine Hey watoje ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi) hagati y’umwaka 2017 -2018 yagizwe umutoza mushya wa Etoile Sportif Sétif.
Uyu mutoza w’imyaka 54 yatoje amakipe atandukanye, VfR Neumünster, Lesotho, Gambia, US Monastir, Liberia , Kenya, Al Merrikh SC, Myanmar ndetse n’Amavubi.
Iyi kipe uyu mugabo yasinyiye ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cya Algeria, ikaba yarabaye iya gatandatu muri shampiyona y’umwaka wa 2024-2025.
Uyu mutoza agiye muri shampiyona itoroshye isanzwe irimo amakipe yitwara neza mu mikino Nyafurika arimo MC Alger(yatwaye CAF Champions League), JS Kabylie(CAF Champions League inshuro ebyiri) ndetse na CR Belouizdad.
Antoine Hey yagizwe umutoza w’Amavubi tariki 27 Gashyantare 2017 asimbuye Jonathan McKinstry wari wasezerewe kubera umusaruro muke icyo gihe yari ahatanye kubona aka kazi na Rui Aguas ndetse na Raoul Savoy.
Yaje gutandukana n’Amavubi nyuma ya CHAN ya 2018 yabereye muri Maroc aho u Rwanda rwasezerewe mu matsinda.