
Hatangajwe igihe Shema Fabrice agomba kugeza kandidature ye ku mwanya wo kuyobora FERWAFA
Kuri uyu wa gatandatu wa tariki 19 Nyakanga 2025, nibwo perezida wa AS Kigali Shema Ngoga Fabrice aza gutanga kandidature ye ku mwanya wo kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).
Nk’uko ikipe ya AS Kigali yabitangaje ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yagaragaje ko perezida wayo ateganya kuziyamama muri aya matora ateganyijwe tariki 30 Kanama 2025.
Ubutumwa bwa AS Kigali bwagiraga Buti: “AS Kigali yishimiye gutangaza kandidatire ya Shema Ngoga Fabrice ku mwanya wa Perezida wa FERWAFA. Dushyigikiye kandi twifurije ishya n’ihirwe Shema wacu n’ikipe bafatanyije.”
Mu minsi mike ishize nibwo muri FERWAFA hakozwe amavugurura yavanyeho zimwe mu nzego za FERWAFA ndetse yashyizeho itegeko rishya rigenga amatora aho uzajya atorerwa kuyobora FERWAFA azajya yizanira abo bakorana aho kuba buri mwanya uzajya wiyamamarizwa ukwawo, bivuze ko Shema Fabrice nawe agomba kwitangira abo bazakorana.
Mu byo AS Kigali yagezeho mu myaka itandatu ishize, Shema Fabrice niwe wari ubirangaje imbere nka perezida aho begukanye Igikombe cy’Amahoro cya 2019 n’icya 2022, ndetse n’Igikombe cya Super Cup cya 2022.
Kugeza ubu uyu mugabo niwe umaze kumenyekana nk’uzatanga kandidature ku mwanya wa FERWAFA nyuma y’imyaka ibiri Munyantwali Alphonse yari amaze ayirongoye.