
El Elyon Worship Team yateguje indirimbo nshya
El Elyon Worship Team ikorera umurimo w’Imana muri CEP UR Huye yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka “Mwani uri Uwera”, “Ntimwihebe” igiye gusohora indirimbo nshyashya bise “Umubyibuho”.
Mu kiganiro Perezida wa korari, Masengesho Pacifique, yagiranye na Gospeltoday News, yaduhamirije ko iyi ndirimbo izajya hanze mu cyumweru gitaha.
Ni indirimbo ikubiyemo ubutwa bwiza buboneka muri Yesaya 55, bwongera kwibutsa abantu ko nta kiguzi basabwa kugira ngo bemerwe n’Imana.
“Yemwe abafite inyota, nimuze ku mazi kandi n’udafite ifeza na we naze. Nimuze mugure murye, nimuze mugure vino n’amata mudatanze ifeza cyangwa ibindi biguzi. Ni iki gituma mutanga ifeza mukagura ibitari ibyokurya nyakuri? Ni iki gituma mukorera ibidahaza? Mugire umwete wo kunyumvira mubone kurya ibyiza, ubugingo bwanyu bukishimira umubyibuho”. Yesaya 55 1-2
Perezida Masengesho yasobanuye ko iyi ndirimbo iri yo ya mbere ku mu zingo w’indirimbi bise “Kubwamateka” ndetse ko nyuma yayo barakomeza gusohora n’izindi.
Ati “Ni umushinga uriho indirimbo nyinshi zizagenda zisohoka nuko iyi ngiyi ariyo tugiye guheraho”.
Yakomeje asaba abakunzi babo kubakurikira ku mbuga nkoranyambaga za bo bakoresha kugira ngo bakomeze kubona ubutumwa bwiza bahanyuza buhembura imitima
Iyi ni indirimbi ya kane El Elyon Worship Team igiye gushyira hanze nyuma y’izindi eshatu zari ku muzingo w’indirimbi wa bo wa mbere bise “Mwami uri Uwera”
Korari El Elyon ni imwe muri korari eshanu zikorera umurimo w’Imana muri CEP UR Huye, ikaba yaratangiye umurimo kuva mu 2004.