Gogo Gloriose yanditse amateka mashya mu rugendo rwe rw’umuziki wa Gospel
2 mins read

Gogo Gloriose yanditse amateka mashya mu rugendo rwe rw’umuziki wa Gospel

Kampala – Uganda
Umuhanzi w’icyamamare mu ndirimbo zihimbaza Imana, Gogo Gloriose, ukomoka mu Rwanda, yataramiye bwa mbere muri Uganda mu gitaramo gikomeye cyiswe “Mega Gospel Concert”, cyabereye muri Imperial Royale Hotel, i Nansana, mu mujyi wa Kampala, ku itariki ya 20 Nyakanga 2025.

Iki gitaramo cyateguwe na Kitara-Kabulengwa Fellowship Church, kigamije gukusanya inkunga yo kubaka urusengero rushya, ndetse no gushimangira ubutumwa bw’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo. Gogo yitabiriye ari kumwe n’abandi bahanzi b’ibyamamare mu muziki wa Gospel bo muri Uganda barimo Pastor Wilson Bugembe, Lilian Nabaasa, Gabbie Ntaate, na Peace Mbabazi.

Gogo Gloriose yakiriwe n’urugwiro n’imbaga y’abakunzi b’indirimbo za Gospel mu Mujyi wa Kampala. Mu ndirimbo ze nka “Everyday I Need Blood of Jesus”, yanyuze imitima ya benshi, abashishikariza kwegera Imana no kuyisenga batizigamye.

Gogo Gloriose ibyo yatangaje nyuma y’igitarano:“Ndashimira Imana kuba nari kumwe n’abakozi b’Imana bo muri Uganda. Ni iby’agaciro guhimbaza Uwiteka turi hamwe nk’abizera bo mu bihugu bitandukanye,”

Ibyishimo byari byose mu iteraniro, benshi bagaragaje ko batunguwe n’ijwi rye ryihariye, uburyo yitanga mu kuramya, ndetse n’uburyo ashyikirana n’abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.

Gogo Gloriose, wamenyekanye cyane binyuze ku mbuga nka YouTube na TikTok kubera amagambo asize umunyu n’ubutumwa burimo urwenya rufite ishingiro, amaze kugera ku rwego rwo kwamamara mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Iki gitaramo cyaje gikurikira ibindi bikorwa bye bikomeye, byamuhesheje izina rikomeye mu muziki wa Gospel, cyane cyane mu rubyiruko no mu bakunda ubutumwa bw’indirimbo bujyanye n’ubuzima bwa buri munsi.

Abateguye igitaramo batangaje ko intego yari gukusanya inkunga yo kubaka urusengero rushobora kwakira abantu 500, ndetse no gukomeza gushyigikira abahanzi batanga ubutumwa bw’Imana. Mu kiganiro n’itangazamakuru, umuyobozi w’itorero yavuze ati:

Twashakaga gukusanya abantu batandukanye tukifatanya kuramya Imana no gufasha mu mishinga y’iterambere. Gogo yari umwe mu bashyitsi badasanzwe twari dukeneye.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *