“Muri byose” indirimbo Cadet Mazimpaka yakoranye na Aime Uwimana ibumbatiye ubutumwa bukomeye cyane
2 mins read

“Muri byose” indirimbo Cadet Mazimpaka yakoranye na Aime Uwimana ibumbatiye ubutumwa bukomeye cyane

Uyu muramyi avuga ko yatangiye kwiga gucuranga gitari afite imyaka nka 15 gusa, mu gihe kuririmba nabyo asa nk’aho yabitangiriye rimwe no gucuranga. Kugeza ubu, amaze gusohora indirimbo zisaga 30, ziganjemwo iz’Ikinyarwanda, n’izindi z’Igifaransa n’Icyongereza. Indirimbo yamenyekanyeho cyane ni iyitwa ‘Nagushimira Nte’ yongeye gusubiramo nyuma y’imyaka 20 ayishyize hanze.

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Jean Bosco Mazimpaka wamenyekanye ku izina rya Cadet Mazimpaka, ni umugabo wubatse washakanye na Caline Karanganwa, bakaba bafitanye abana 3, aho batuye muri Canada, mu Ntara ya Québec.

Cadet Mazimpaka wari umaze igihe atumvikana mu muziki, yasobanuye ko nta mpamvu idasanzwe yabiteye ahubwo hari ibyiza byinshi yari ari gutegurira abakunzi be. Mu myaka ine ishize nibwo yaherukaga gushyira hanze indirimbo, akaba ari “Ndi Amahoro” yakoranye na Aline Gahongayire.

Yavuze ko atigeze ahagarika umuziki. Ati: “Nta kintu kidasanzwe cyatumye ntagaragara mu muziki, uretse gahunda zitandukanye z’ubuzima muri rusange zatumye wenda ntasohora indirimbo mu buryo buhoraho. Ariko umuziki wo guhimbaza Imana sinigeze nywuhagarika.”

Kuri ubu, uyu muhanzi yagarukanye indirimbo ebyiri, zirimo iyo yise ‘Nagushimira Nte’ n’iyitwa ‘Muri Byose.’ Azikomozaho yagize ati: “Iya mbere ni ‘Nagushimira Nte’ nasohoye bwa mbere imyaka 20 ishize, nkaba narayisubiyemo mu buryo bw’amajwi n’amashusho. Iya kabiri ni ‘Muri byose’, ivuga uburyo tugomba gushima Imana mu bihe byose byaba byiza cyangwa bibi.”

Yasobanuye ko indirimbo ‘Muri byose’ yakoranye na Aime Uwimana, ikubiyemo ubutumwa buboneka mu 1Abatesalonike:5:18, bushishikariza abantu gushima Imana mu bibaho byose. Ubutumwa bw’iyi ndirimbo ni ubutwibutsa ko muri ubu buzima duhura n’ibintu bitandukanye, kandi ko nta mpamvu yatubuza gushima Imana. Iyo tuyishimye tutitaye ku byo tunyuramo, binezeza umutima wayo.

Yavuze ko azi Aime Uwimana kuva kera cyane, bakaba barakoranye umurimo w’Imana atarajya muri Canada. Amusobanura nk’umuntu ufite ishyaka rinini cyane ry’umurimo wo guhimbaza Imana, wicisha bugufi, kandi ukunda gushyigira impano z’abandi.

Mu buzima busanzwe Cadet Mazimpaka ni umukozi wa Leta, akaba abifatanya no kuba umushumba w’itorero. Avuga ko mu myaka itanu iri imbere, abantu bakwiye kwitega ko azakomeza kugaragara mu murimo wo guhimbaza Imana mu buryo butandukanye.

Nyuma y’igihe ataba mu Rwanda, yahishuye ko akihagera yishimiye byinshi Igihugu cyagezeho birimo iterambere mu mibereho rusange, kuba hari abahanzi benshi beza bakora indirimbo nziza, ndetse n’iterambere ry’umugore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *