“Bibiliya” Indirimbo Nshya ya Itabaza Choir Yibutsa Abantu Ububasha n’Ubushobozi bw’Ijambo ry’Imana
2 mins read

“Bibiliya” Indirimbo Nshya ya Itabaza Choir Yibutsa Abantu Ububasha n’Ubushobozi bw’Ijambo ry’Imana

Itabaza Choir, imwe mu makorali akunzwe mu Rwanda mu ndirimbo zisingiza Imana, yongeye gushimangira umuhamagaro wayo wo kugeza ubutumwa bwiza ku mitima y’abantu ibinyujije mu ndirimbo nshya yitwa “Bibiliya”. Ni indirimbo irimo amagambo y’ubuhamya bwimbitse, igaragaza Bibiliya nk’igitabo gikomeye mu buzima bw’umukristo, ari na cyo gitabo kiruta ibindi byose byigeze kubaho.

Indirimbo Bibiliya yaje nk’igisubizo ku bakristo bose bashaka kurushaho kumenya Imana no kwiyegereza Ijambo ryayo. Ubutumwa buyirimo burerekana ko Bibiliya atari igitabo gisanzwe, ahubwo ari “ibyanditswe byera byahumetswe na Rurema”, buvanze n’ubuhanuzi butavangiye, bukagira ububasha bwo guhindura ubuzima bw’abantu.

Mu ndirimbo, Itabaza Choir iririmba iti: Bibiliya, buhanuzi bwahumetse n’Imana, buhanga buhanitse budakomoka ku bantu.. Bibiliya ni ntwaro yanjye mpora mfatanya no gusenga.. Nkatsinda abanzi bange uko baba bangana kose... Aha baragaragaza ko Bibiliya ari nk’inkota y’umwuka, yifashishwa n’umukristo mu rugamba rwo mu buryo bw’umwuka. Si amagambo gusa, ahubwo ni imbaraga zihumetsemo ububasha bwa Rurema.

Indirimbo inakomoza ku miterere ya Bibiliya nk’”indorerwamo y’uwaremwe uwo ariwe wese”, aho umuntu wese yirebera ubuzima bwe uko Imana ibubona, akabona icyo agomba guhindura cyangwa kunoza mu rugendo rwe rwo kwizera. Itabaza Choir igaragaza Bibiliya nk’igitabo gifite ibisobanuro byagutse mu mateka y’abantu n’iyobokamana,Yewe gitabo cy’amateka, yaba ay’abahanuzi, yaba ay’intumwa cyangwa abami n’ingoma zabo... Hakiyongeraho n’andi akomeye ya Yesu...

Aha, baributsa ko Bibiliya itanga ishusho y’uburyo Imana yagiye ikorana n’abantu kuva kera, ibinyujije mu bahanuzi, intumwa, abami ndetse n’ubuzima bwa Yesu Kristo ubwe. Ni igitabo cyuzuye amateka y’agaciro adashira, kikaba umusemburo w’ubumenyi n’ubwenge bw’ijuru.

Indirimbo ikomeza ishimangira ko Bibiliya itanga icyizere n’ihumure ku bayizeye bati: Bibiliya, ijambo ryera ritunga abaryizera, Rigatanga ihumure ku barifata uko bikwiye, Uri ibyiringiro by’abafite Yesu muri bo. Aha ni ho Itabaza Choir ishimangira ko Bibiliya atari igitabo cyo gusomwa nk’ibisanzwe, ahubwo ari ikinyamakuru cy’Imana kigenewe ubugingo bw’abantu. Abayumvira neza bakayikurikiza, Bibiliya ibabera itara ribayobora mu isi yuzuye umwijima.

Indirimbo “Bibiliya” yaItabaza Choir ni indirimbo y’amasengesho, y’icyubahiro, y’ubwubahane n’ubushishozi. Ni indirimbo itazumvwa gusa, ahubwo izasomwa, izatekerezwa, izasengerwa. Yibutsa abantu ko Bibiliya itagomba gusigara ku meza nk’imitako, ahubwo igomba kuba ku mutima nk’ubuzima.

Itabaza Choir ikomeje kwerekana ko kuririmba atari ugushimisha amatwi gusa, ahubwo ari ugutambutsa ubutumwa bwubaka ubugingo. Indirimbo “Bibiliya” ni kimwe mu bihamya ko umuziki w’Imana ugifite aho uhuriye n’ukuri kwera, ubuhanuzi, n’ibyiringiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *