
David Kega abinyujije mu ndirimbo ye nshya “Ishimwe” yongeye kwerekana ko urukundo rwa Yesu rudahinduka na gato
Umuramyi David Kega yasohoye indirimbo nshya y’ijambo rikomeye yise”Ishimwe”, yibutsa abantu ko Yesu ari inshuti itazigera isiga abayizera, uko ibihe byaba bimeze kose. Ni indirimbo yuje ubuhamya buturuka ku rugendo rw’umuntu wagiye anyura mu bikomeye, ariko akagenda yibonera ukuboko kw’Imana kumufata, kumukomeza no kumukingira.
Mu magambo atangiza indirimbo, David Kega aririmba amagambo akora ku mutima ati, Wansezeranije kuzabana nange kuva mwitangira, kugera mwiherezo. Wamfashe ukuboko kuva nkiri muto, mu bibazo ntiwanzize. Aha, aragaragaza Imana nk’umubyeyi utajya acika intege, uhora ari hafi y’abo yaremye kuva mu buto kugeza ku iherezo ry’ubuzima. Ni amagambo yuje icyizere, yerekana ukuntu Yesu ahora ari kumwe natwe mu buryo buhoraho, ntahinduka, ndetse nta na rimwe adutererana.
David Kega akomeza kuririmba ati: Mubibazo ntiwanzize, nama wahagararanye nange, Wagendanye nange mu bihe bikomeye. Narakwiyambaje, ooh Yesu warantabaye. Ibi byerekana ishusho nyayo y’urugendo rw’umukristo ubaho mu isi yuzuye ibigeragezo, ariko ntatezuke ku kwizera. Imana si iy’ibyishimo gusa, ahubwo ni n’iyo mu bihe by’amaganya, ishobora gutabara, gukiza no kugirira imbabazi.
Mu gice gikomeye cy’indirimbo, hararirimbwa amagambo atanga icyizere gikomeye:
Ishimwe rinyuze umutima, Yesu warakoze, Wakinze amarembo y’urupfu, Yesu warakoze.
Aha ni ho indirimbo ifata isura y’ishimwe rikomeye. Umuramyi arashima Imana kuko yamurokoye urupfu, aho abona ko ubuzima bwe butakiri mu maboko ye, ahubwo bwakinguwe n’urukundo rwa Yesu Kristo. Ni ubuhamya bwa giturage, bushingiye ku byabaye, kandi bukomeza imitima ya benshi. Aho indirimbo igana ku musozo, amagambo ya David Kego agaragaza ko atari ukwemera gusa, ahubwo ko yabonye ibimenyetso bifatika by’urukundo rw’Imana:
Erega ntiwansize, erega naragubonye.
Ushimwe, ushime, ooh Yesu warakoze.
Aha, aratanga ubuhamya bw’ukuntu Imana imugaragarira mu buzima bwe bwa buri munsi. Asoza ashimira Imana atayishidikanyaho, kandi atanga ubutumwa bukomeye ku bantu bose: Yesu ntasiga abamwiringira, kandi aragenda agaragaza ko ari muzima. Indirimbo “Ishimwe” ya David Kego ni indirimbo y’umutima ushimira, wibuka neza aho Imana yamukuye. Ni indirimbo isaba buri wese kujya yibuka ko Imana atari iy’ibihe byiza gusa, ahubwo ko ari Umwami udasiga n’abari mu nzira y’umusaraba. Ni indirimbo ivuga ku isezerano ry’Imana rihoraho, no ku rukundo rwayo rutazigera rusaza.
David Kega abinyujije muri iyi ndirimbo agaragaje neza ko kuramya Imana bituruka ku mutima wahuye nayo, wayibonye, kandi wayibonera mu buzima. “Ishimwe” ni indirimbo izafasha benshi gusubiza amaso inyuma, bakibuka aho Imana yabakuye, bityo bagashimira n’umutima wuzuye.