
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje imikino izakina mbere ya ‘Rayon Day’
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ingengabihe y’icyumweru cyagenewe ibikorwa bitandukanye bireba iyi kipe bizaba birimo imikino ya gicuti ndetse n’umunsi wo kwerekana abakinnyi bashya izakoresha mu mwaka mushya w’imikino wa 2025-2026.
Rayon Sports yari yaramaze gutangaza ko kuri Rayon Day izakina na Young Africans ndetse n’ibiciro byo kuri uyu mukino byamaze gushyirwa ahagaragara.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa kane wa tariki 24 Nyakanga 2025 mu Nzove aho ikipe ikorera imyitozo hemejwe ko Young Africans izagera mu Rwanda tariki 11 Nyakanga 2025.
Rayon Sports mbere y’umunsi nyirizina wa Rayon Day izabanza gukina imikino ikurikira!
Umukino: Rayon sports vs Gasogi United
Igihe : 1/08/2025
Aho umukino uzabera: Nyanza stadium
Isaha: 15:00 PM
Umukino: Rayon sports vs Gorilla FC
Igihe: 6/08/2025
Aho umukino uzabera: Ngoma Stadium
Isaha: 15:00 PM
Umukino: Rayon sports vs Etincelles
Igihe: 09/08/2025
Aho uzabera: Umuganda Stadium
Isaha: 15:00 PM
Umukino: Rayon sports vs Yanga Africans
Igihe: 15/08/2025 (Rayon Day)
Aho umukino uzabera: Amahoro stadium
Isaha:18:00 PM
Muri iki kiganiro icyayobowe na Perezida wa Rayon Sports Thadee Twagirayezu ahanagaragajwe ko Kenny Sol na Zeo Trap ari bo bahanzi bazasusurutsa abazitabira Rayon Day, kimwe na Dj Bissoso na Anitha Pendo.
Ibi bikorwa byose bizaba ku bufanya n’uruganda rwa SKOL rusanzwe ari umufatanyabikorwa mukuru w’iyi kipe yambara ubururu n’umweru.