
Nifuzaga ko buri muntu yamenya Yesu Kristo_Boaz Congera umuramyi umaze iminsi ashyize hanze indirimbo My One and Only Savior
Boaz Congera ni umuramyi utuye i Phoenix muri Leta ya Arizona, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Asengera muri Hope of Life International Church, akaba akiri ingaragu.
Boaz ari mu nzira yo gukomeza kwiga umuziki mu ishuri ryabigenewe. Yatangiye urugendo rwe rw’umuziki akiri umwana, aho yatangiye kuririmba no gucuranga afite imyaka 9, kubera ishyaka n’urukundo yabikundiyemo kuva akiri muto.
Kuri ubu amaze iminsi ashyize hanze indirimbo ye yise “My One and Only Savior”. Ni indirimbo yanditswe na we ubwe, ikaba ifite ubutumwa bukomeye bwo kwibutsa abantu ko Yesu ariwe Mwami n’Umukiza wabo rukumbi.
Boaz avuga ko afite inzozi zo kugeza ubutumwa bwiza ku isi yose, kugira ngo abantu bose bamenye Yesu, bamwizere kandi bamukurikire. Ati: “Ubutumwa bwiza bwagombye kugera ku isi yose. Nifuzaga ko buri muntu yamenya Yesu Kristo, akamwiyegurira nk’Umwami n’Umukiza.”
Mu bahanzi bamubera icyitegererezo, Boaz avuga ko akunda abahanzi benshi, ariko by’umwihariko Chandler Moore na PJ Morton bo muri Amerika. Abantu benshi banavuga ko baririmba kimwe, kandi ni bamwe mu bahanzi yifuza kuzakorana nabo indirimbo.
Boaz yemeza ko yifuza gukomeza gukora umuziki iteka ryose, ariko atari nk’umwuga gusa, ahubwo nk’umurimo wo gukorera Imana. Intego ye mu myaka itanu iri imbere ni ukuzamura izina rya Yesu, abantu benshi bakamumenya binyuze mu bihangano bye.
“Ntabwo mbona iki gikorwa nk’umwuga gusa, ahubwo ndabibona nk’umurimo ujyanye no gukiza ubugingo no gukorera Umwami binyuze mu muziki,” Boaz niko yabitangaje.