Tottenham Hotspur birangiye ibuze Morgan Gibbs-White
1 min read

Tottenham Hotspur birangiye ibuze Morgan Gibbs-White

Morgan Gibbs-White yashyize umukono ku masezerano mashya azatuma azageza mu mwaka 2028 ari umukinnyi wa Nottingham Forest, akuraho urujijo rw’ahazaza he.

Uyu mukinnyi w’imyaka 25 yasaga nk’ugiye kwerekeza muri Tottenham Hotspur, nyuma y’uko iyi kipe yo mu majyaruguru ya Londres yatekerezaga ko niyishyura amafaranga yakwemerera umukinnyi gusohoka(release clause) angana na miliyoni £60 bizakunda.

Tottenham yari yateguye ibisabwa byose birimo no gutegura ikizami cy’ubuzima, ariko igikorwa gihagarara mu buryo butunguranye.

Nottingham Forest yatanze ikirego ivuga ko Tottenham Hotspur F.C yabikoze mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Gibbs-White nyuma yo gusinya yagize Ati: “Nizeye umushinga turi kubaka hano, kandi mbikesha Marinakis(nyiri kipe ya Nottingham Forest) n’inzozi afite, nshaka kugira uruhare mu gukora ikintu gikomeye hano.”

Evangelos Marinakis, nyir’ikipe ya Forest we yagize Ati: “Morgan ashushanya byose dushaka ko iyi kipe iba ni intwari, afite impano, afite inyota y’intsinzi. Hari amakipe menshi amushaka, ariko twiyemeje kubaka ejo hazaza twubakiye kuri we.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *