
PSG yaciye amarenga yo kudakomezanya na Donnarumma
Paris Saint-Germain yamaze gutangira urugendo rwo kumvikana n’umuzamu mushya bikaba bivuze ko ahazaza ha Gianluigi Donnarumma hashobora guhinduka, aho Manchester United na Manchester City biteguye guhita bamusinyisha.
Man United iracyashaka umusimbura wa Andre Onana nyuma y’imyaka ibiri itaramuhiriye, aho yakoze amakosa 8 yatanze ibitego, akarusha abandi banyezamu bose muri Premier League.
Manchester City na yo ishobora gutandukana na Ederson, ikaba yifuza gusubirana na James Trafford yahoranye mu bakiri bato bayo ku buryo na yo itekereza kuri uyu Mutaliyani.
PSG irashaka Lucas Chevalier wa Lille, ufatwa nk’umwe mu beza bahari mu Bufaransa. Bikaba biteganyijwe ko nimubona bahita barekura Donnarumma.
Donnarumma ni umwe mu bazamu bitwaye neza mu mwaka ushize w’imikino 2024/25, aho byibuze yabashije kumara imikino 12 atinjijwe igitego ndetse arahabwa amahirwe yo kuzegukana igihembo cy’umuzamu mwiza w’umwaka (Yashin Trophy).