
Nyuma y’ibigeragezo byose, Salomon na Theo Bosebabireba batugaruriye ibyiringiro binyuze mu ndirimbo “Icyizere” yuje ihumure n’ubuzima bushya
Mu gihe isi yuzuyemo ibibazo, amakuba, n’ibigeragezo bitandukanye, hari amagambo y’umutima wa kibyeyi yuje ihumure atanga ikizere n’ubuzima bushya. Ayo ni amagambo agize indirimbo nshya yitwa Icyizere yahuriyemo abahanzi babiri bafite izina rikomeye mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza Imana: Salomon na Theo Bosebabireba.
Indirimbo Icyizere si iy’amagambo gusa, ahubwo ni isengesho ryo mu mutima, ijwi ririmo ihumure ryo mu ijuru. Itangira ikomeza umutima w’uwacitse intege, imubwira ko kumenya Imana no kuyikorera bitavuze ko umuntu atazahura n’ibigeragezo. Ushobora kwicwa n’inzara, kurwara, gufungwa, gupfusha cyangwa gucibwa intege, ariko ntabwo ibyo bizakurimbura. bagira bati: humura, ikizere kiracyariho. Indirimbo ikomeza ishimangira ko twahisemo neza gukorera Imana, kandi ko iyo umuntu yegereye Imana, satani arakara akamugabaho ibitero byinshi kugira ngo amucogoze. Ariko yibagirwa ko hari ijambo ryahanuwe ku buzima bwa buri mukristo. Ijambo ry’Imana rirarema kandi rigakomeza. Salomon na Theo baratwibutsa ko Imana ikomeye, ifite amaboko afite imbaraga, kandi idahwema kudutabara.
Mu butumwa butajegajega, indirimbo yibutsa ibikorwa by’Imana mu mateka: Yarwaniriye Daniel muri rwa rwobo rw’intare, Yarwaniriye Yosefu afunzwe n’abanzi, Yabanye na Meshake, Saduraka na Abedenego mu itanura ryaka umuriro, Yahojeje amarira ya Hana ndete inaha Sara guheka Isaka. Ni uko iyo Mana ikora kandi ikavuga, yategeka bikaba. Niyo dukorera, kandi niyo izakomeza kuturengera.
Indirimbo Icyizere irangwa n’imvugo y’ubuhamya, amagambo yubaka icyizere, hamwe n’umudiho uhuza gakondo nyarwanda n’umwuka w’amasengesho. Ijwi rya Theo Bosebabireba rifite umwimerere mu gukangura umutima w’umuntu ushaka Imana, ryuzuzanya neza n’ubutumwa bwa Salomon, umuhanzi ukomeje gutera imbere mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana. Mu gihe benshi mu Banyarwanda bahanganye n’ubuzima bugoye, ibura ry’akazi, ibibazo by’imiryango, cyangwa ibindi binyuranye, indirimbo Icyizere ni nk’igisubizo cy’Umwuka, ishimangira ko Imana itigeze iduhunga. Ubumuntu bw’Imana, imbabazi zayo, n’ubushake bwayo bwo kudukomeza ni inkuru nziza buri wese akeneye kumva muri iki gihe.
Indirimbo Icyizere imaze kujya hanze ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki nka YouTube, Boomplay, Audiomack, n’izindi. Abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana bakangurirwa kuyumva, kuyisangira abandi no kuyikoresha nk’isengesho rihamya icyizere cyacu muri Kristo. Humura, ikizere kiracyariho. Imana yaturemeye ibyiza kandi izabishyira mu bikorwa igihe cyabyo nikigera.