
Trump yemeye ko abatuye muri Gaza bugarijwe n’inzara
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yashyize yemera ko abatuye muri Palestine mu Ntara ya Gaza bugarijwe n’inzara ikabije, ni mu gihe Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, ushinjwa gufunga inzira inyuzwamo ubufasha bugenerwa abakuwe mu byabo n’intambara yahakanye aya makuru.
Perezida Trump yabigarutseho mu kiganiro we na Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Keir Starmer bagiranye n’itangazamakuru muri Scotland.
Trump abajijwe niba ibivugwa na, Netanyahu ko muri Gaza nta kibazo cy’inzara gihari atari ikinyoma cyambaye ubusa, yasubije ko atabizi ariko ko amafoto ndetse n’amashusho bitambuka kuri televiziyo bigaragaza ko hari ikibazo cy’inzara ikabije.
Ati ” Ntabwo mbizi…. aba bana bagaragara nk’abashonje.. iyi inzara ni iya nyayo”.
Yakomeje avuga ko abantu bose barebera ibiri kuba nta muntu wigeze agira icyo akora, ashimangira ko yabwiye Israel ko yabikora mu bundi buryo.
Ati “Nta muntu wigeze akoro ibirenze hariya. Ahantu hose hari akavuyo, nabwiye Israel ko ikwiye gukoresha ubundi buryo”.
Ibi Perezida Trump yabigarutseho, nyuma y’uko Abakozi b’Umuryango w’Abibumbye bashinzwe Ubutabazi baherutse gutangaza ko hakenewe ingano ihagije y’ibiribwa kugira ngo hakemuke ibibazo by’inzara muri kariya gace.
Umukozi w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Tom Fletcher, yavuze ko yishimiye ingamba zafashwe na Israel zo gufungura inzira inyuzwamo ibiribwa muri mpera z’icyumeru gishize,ariko ashimangira ko ari agatonyanga mu nyanja.
Ati “Ni intangiro, ariko mu minsi izakurikiraho ntawamenya niba bizakomeza cyangwa bigahagarara. Dukeneye ko haza byinshi, ku ngano ihagije. Dukeneye ingano nyinshi y’inkunga yinjira muri Gaza kandi byihuse”.
Minisiteri y’Ubuzima mu gace kagenzurwa na Hamas, yatangaje ko mu saha 24 ashize abandi bantu 14 babuze ubuzima kubera ikibazo cy’inzara n’imirire, ni mugihe kuva iyi ntambara yatangira mu Kwakira 2023, abantu 147 barimo abana 88 aribo babuze ubuzima bitewe n’ikibazo cy’inzara n’imirire.
Kuva iyi ntambara yatangira kandi habarurwa abantu barenga ibihumbi 58 bayiburiyemo ubuzima mu Ntara ya Gaza.

