Micomyiza Aimée abinyujije mu ndirimbo yatangaje ubutumwa bw’ihumure n’ibyiringiro mu ntangiriro za 2026
2 mins read

Micomyiza Aimée abinyujije mu ndirimbo yatangaje ubutumwa bw’ihumure n’ibyiringiro mu ntangiriro za 2026

Mu gihe Isi n’u Rwanda by’umwihariko bikomeje kunyura mu bihe by’igeragezwa, umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Micomyiza A yashyize hanze indirimbo nshya yise “IKAMBA RY’ABANESHEJE”, indirimbo igamije guhumuriza, gukomeza no kongera ibyiringiro abakristo n’abantu bose banyuze mu bibazo bikomeye.

Iyi ndirimbo igaruka ku kuri kwa Bibiliya, igashimangira ko nubwo ubuzima bwo ku Isi burimo imibabaro, intimba n’ibigeragezo, byose ari iby’igihe gito, kandi ko Uwiteka ateganyiriza abakomeje kwihangana ikamba ry’abanesheje. Mu magambo agize indirimbo, Micomyiza A aririmba ati “Ntawo tuzakomeza kuba umwandu w’abanyabyaha, nubwo tubabazwa mu Isi ni iby’akanya gato”, agaragaza ko imibabaro yo ku Isi itagereranywa n’ibyiza Imana yateganyije abayikunda.

Indirimbo ikomeza igaragaza icyizere gikomeye cy’igihe kizaza, aho izuba rizarasa abakiranutsi bakaribona, ikibutsa ko ku munsi w’Umwami, abazaba baranesheje bazaririmbira mu ijuru, kandi nta rupfu cyangwa intimba bizongera kwibukwa. Ubu butumwa bukangurira abakristo gukomeza kwizera Imana, kwihangana no kudacika intege nubwo ubuzima bushobora kuba bugoye.

Mu butumwa bwe, Micomyiza A yagize ati:
“Bene data, nifuje kubasingiza iyi ndirimbo. Niba hari ibintu bikomeye wahuye nabyo mu mwaka turangije, ndagira ngo nkwibutse ko igihe cyawe kirasohoye kugira Uwiteka atabare ubwoko bwe. Twabuze abavandimwe, twabuze inshuti, twahuye n’indwara zikomeye; byose byabaye umutwaro ku mitima yacu. Ariko ndagira ngo uyu mwaka wa 2026 wizere kandi wakire gutabarwa kw’Imana.”

Uyu muhanzi ashimangira ko indirimbo “IKAMBA RY’ABANESHEJE” atari indirimbo yo kuririmba gusa, ahubwo ari ubutumwa bw’ihumure bugamije kongera imbaraga abacitse intege no kubibutsa ko kwihangana kwabo kutazapfa ubusa.

Indirimbo ishingira kandi ku Byanditswe Byera, aho Micomyiza A yifashisha amagambo yo muri 2 Timoteyo 4:8 agira ati: “Ibisigaye mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu, umucamanza utabera azampa kuri urya munsi, nyamara si jye jyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose.”

No mu Ibyahishuwe 2:10B haragira hati:
“Ujye ukiranuka ugeze ku gupfa, nanjye nzaguha ikamba ry’ubugingo.”

“IKAMBA RY’ABANESHEJE” ni indirimbo ije nk’igisubizo ku mitima yakomeretse, ikaba ubutumwa bwo gukomeza urugendo rw’ukwizera, kwihangana no gukunda Imana mu bihe byose. Ni indirimbo itanga icyizere ko nubwo urugendo rwo ku Isi rushobora kuba rutoroshye, iherezo ry’abakomeje kwizera ari ikamba ry’abanesheje ryateguwe n’Imana ubwayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *