Pastor Ngoga Christopher yashyize hanze indirimbo nshya “Nzamuririmba” ikubiyemo ubuhamya bwe bwose
Umuramyi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana Pastor Ngoga Christopher yongeye gutanga ubutumwa bukomeye binyuze mu ndirimbo ye nshya yise “Nzamuririmba.”Iyi ndirimbo yasohotse mu ntangiriro z’umwaka wa 2026, ikaba ikubiyemo ubuhamya bwe bwite bushingiye ku mpinduka z’ubuzima yanyuzemo nyuma yo kwiyegurira Yesu Kristo nk’Umukiza n’Umwami w’ubugingo bwe.Mu butumwa bukubiye muri “Nzamuririmba,” Pastor Ngoga agaruka ku rugendo rwe agaragaza uburyo kwizera no gukurikira Yesu byamuhaye amahoro, ibyishimo n’umunezero udasanzwe.

Nyuma ya “Untware” na “Ndabyemeye”, Pastor Ngoga Christopher yongeye gushimisha imitima binyuze mu ndirimbo nshya
Ashimangira ko umuntu wese wiyeguriye Yesu atakomeza kuba uko yarasanzwe ahubwo abona impinduka mu mutima, mu mitekerereze no mu mibereho ya buri munsi.Iyi ndirimbo ije ikurikira izindi zakunzwe mu buryo budasanzwe zirimo “Untware” na “Ndabyemeye,” zagiye zifasha benshi mu kwizera, mu masengesho no mu kuramya Imana.Nyuma
y’izo ndirimbo, yakomereje ku yindi yise “Izagufasha,” nayo yakunzwe cyane, bigaragaza ko uyu muramyi akomeje gutanga umusaruro w’ubutumwa bwubaka imitima.Abakunzi b’umuziki wa gospel mu Rwanda no hanze yarwo bakiriye “Nzamuririmba” nk’indi mpano ikomeye, aho benshi batangaje ko ibafasha mu bihe byo gusenga, gutekereza ku Mana no gushima ibyo yabakoreye.

Ngoga Christopher akomeje ivugabutumwa mu muziki, ashyira hanze “Nzamuririmba” nk’indi mpano ku bakunzi ba Gospel
Amagambo yayo arimo ubushishozi, icyizere n’ishimwe, byerekana umutima w’umuramyi ushima Imana ku bikorwa byayo.Pastor Ngoga Christopher azwiho guhuza ubutumwa bw’ijambo ry’Imana n’ubuhamya mu ndirimbo ze, akazikoresha nk’urubuga rwo guhamagarira abantu kugarukira Yesu. “Nzamuririmba” ikomeza uwo murongo, aho yumvikanisha neza ko kuramya Imana atari umuziki gusa, ahubwo ari ubuzima, umutima n’ubuhamya bihoraho.
Kugeza ubu, iyi ndirimbo iri gukomeza gukwirakwizwa ku mbuga zinyuranye z’umuziki no ku miyoboro ye y’ivugabutumwa, mu gihe abakurikiranira hafi umurimo we w’umuziki bategereje n’izindi ndirimbo nshya azakomeza gushyira hanze. Urugendo rwe rukomeje kuba urw’icyitegererezo mu baramyi b’iki gihe mu gutanga ubutumwa buhindura imitima no kubaka itorero rya Kristo binyuze mu muziki.
