Marius Bison Yagarukanye Indirimbo “Arampagije” Yuzuyemo Ubutumwa Bukomeye bwo Guhamagarwa n’Imana
1 min read

Marius Bison Yagarukanye Indirimbo “Arampagije” Yuzuyemo Ubutumwa Bukomeye bwo Guhamagarwa n’Imana

Umuramyi Marius Bison Yagarukanye Indirimbo Nshya yitwa “Arampagije”Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Marius Bison, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Arampagije”* ikomeje gutuma abakunzi ba Gospel mu Rwanda bagira icyo bavuga kuri we. Iyi ndirimbo ni iy’agaciro gakomeye kuko yerekana uburyo Imana yahamagaye umuntu ku giti cye, ikamushyira mu murimo wayo, kabone n’ubwo abantu batabibona cyangwa batabishyigikira.

Marius Bison si mushya mu muziki wa Gospel. Yatangiye umuziki ku mugaragaro mu mwaka wa 2016,ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere yakunzwe cyane bitewe n’umwimerere wayo ndetse n’ubutumwa bwimbitse butanga ihumure ku mitima. Iyo ndirimbo yahise imumurika nk’umuhanzi utangiye kugaragaza impano yihariye ijya gusa n’iy’umuziki wa gakondo.

Mu rugendo rwe rw’umuziki, Marius Bison yigeze gukorana indirimbo n’umuhanzi ukunzwe mu Rwanda, Uncle Austin maze basohora indirimbo yitwa “Nkwamamaze” yagaragaje ubuhanga bwe mu guhuza injyana ya Gospel n’injyana ya kijyambere. Iyo ndirimbo yatanze ubutumwa bukomeye bwo kwamamaza izina ry’Imana, ndetse ikomeza kugera ku bantu benshi cyane mu buryo bwagutse.

Nyuma y’iyo ndirimbo, Marius Bison yakomeje urugendo rwe, yihangana mu rugendo rutoroshye rw’umuziki wa Gospel, aho yagiye ashyira imbere umwimerere, ubusabane n’Imana, n’ubutumwa bwubaka imitima. Indirimbo ye nshya “Arampagije” ni igihamya cy’uko uyu muramyi adateze gusubira inyuma, ahubwo akomeje gutanga umusanzu we mu kubaka ubuzima bw’umwuka binyuze mu ndirimbo.

Marius Bison ni umwe mu bahanzi bafite ijwi rihumuriza kandi bafite umwihariko mu miririmbire yuje ubwitonzi, guca bugufi no gutanga ubutumwa bwubaka. Abakunzi ba Gospel barasabwa gukurikira no gushyigikira ibikorwa bye, kuko ari umwe mu barimo kuzamura igipimo cy’umuziki wo kuramya Imana mu Rwanda.Iyi ndirimbo “Arampagije” ushobora kuyisanga ku rubuga rwa YouTube ndetse no ku zindi mbuga zicuruza umuziki, aho ushobora kuyumva no kuyisangiza abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *