
Abantu benshi bakunda kubikora iyo bari mu bwogero kandi bikurura ibyago byinshi bikomeye
Nubwo kujya koga ari kimwe mu bikorwa biruhura umubiri bikanawugirira isuku iwurinda indwara, hari ibintu abantu bakunda gukora mu bwogero bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima.
Abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko mu gihe umuntu agiye muri icyo gikorwa cy’isuku bakwiriye kwitwararika cyane bitaba ibyo ukwari ukugirira neza umubiri bikawukururira ibibazo.
Bimwe mu bintu bishobora kugira ingaruka ku buzima mu gihe bititondewe n’ugiye koga harimo:
Koza amenyo uri mu bwiherero
Ubusanzwe koza amenyo uri mu bwogero si bibi, ariko hari abantu batabona umwanya wihariye wo koza amenyo, hanyuma bagafatirana bagiye koga ku buryo usanga n’ibikoresho bifasha umuntu koza amenyo ari aho byibera.
Rimwe uzasanga benshi batita n’aho babishyira, ugasanga neza neza biri hafi y’umusarane. Ibi ni bibi cyane kuko iyo umanuye amazi, umaze kwituma cyangwa kwihagarika, udutonyaga tw’amazi yanduye dushobora gusimbukira kuri bwa buroso tukabwanduza.
Ni byiza ko ushyira ubwo buroso kure y’umusarane. Ugasabwa ko umufuniko wabwo ugomba kuba ufitemo utwenge dutuma umwuka winjira bikaba byarwanya ko ‘bacteries’ zakura.
Ugomba kandi kubushyira ahabugenewe buhagaze kuko iyo bucuritse bituma butumuka neza ya mazi akaba yakuza ‘bacteries’ zishobora kukwangiriza, icyo ubikamo
Kwihagarika mu bwogero
Uretse ko ari n’umwanda kwihagarika mu bwogero cyane cyane bimwe umuntu yumva inkari zije akazirekura n’iyo yaba ari koga ni bibi cyane cyane ku bagore.
Bijyanye n’uko ab’igitsina gore bateye, kwihagarika uhagaze ntabwo bituma imitsi yo mu gice cyo hasi no mu ruhago yisanzura. Bituma mu ruhago hasigaramo inkari zitabonye uko zisohoka, ubikoze akaba yagira ‘infections’ zo mu muyoboro w’inkari, no kunaniza uruhago bikaba byavamo ibindi bibazo by’ubuzima.
Kujyana telefone mu bwogero
Ntabwo benshi bakunze kubitekerezaho, ariko kujyana telefone mu bwogero ni bibi kuko bishobora guteza ibyago ubikoze.
Kenshi ubwogero n’umusarani biba biri hamwe. Ni ahantu haba hari za ‘bacteries’ nyinshi.
Uko bigenda kose iyo uyifite bigusaba kuyitereka ahantu runaka ngo ubone uko woga. Kenshi izakusanya imyanda na za ‘bacteries’ zose ziri aho hantu, ube wazihererekanya n’abandi, ube ukururiye icyishi n’abandi.
Uretse ibyo ishobora no kugucika ikagwa mu mazi, ibyayo bikaba birangiriye aho. Mu bwogero ni ahantu umuntu aba agomba kuruhukira, telefone yisige, wirinde ibyo byago byose.
Koza amatwi ukoresheje amazi
Keretse iyo bikoranywe ubushishozi naho ubundi koza amatwi ukoresheje amazi bishobora kuguteza ibyago kuruta kubireka.
Amazi yinjiye mu gutwi ashobora gutuma mu muyoboro hahora haherereye, bikaba byaba indiri ya za ‘bacteries’ zitandukanye zigakura umunsi ku wundi zikaba zahangiza.
Ayo mazi kandi ashobora gusunika ibinyabutabire karemano (earwax) bifasha mu kurinda ibyinjiye mu gutwi, aho kurinda ugutwi bikagufunga umuntu ntabe yakumva neza.
Amazi menshi ashobora kwangiza ingoma y’ugutwi. Nk’iyo wenda isanzwe ifite ibibazo yaratobotse ho gato, ya mazi arayihuhura ugasanga ugutwi kurangiritse.
Ikindi koza mu gutwi n’isabune ni bibi cyane. Abahanga mu buvuzi bagaragaza ko ubundi umuntu akwiye gusukura ugutwi akoresheje agatambaro horoheje agasukura igice cy’inyuma (pavillon), aho kwijira imbere mu gutwi kuko umuntu ashobora kukwangiza.