
Ikipe ya Kiyovu Sports yatangiye urugendo rwo guhangana n’ibibazo ifite
Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze kugirana amasezerano y’ubwishyurane na Blanchard Ngaboniziza byatumye ibihano byayo byo kutandikisha abakinnyi bishingiye kuri we bikurwaho.
Kiyovu Sports ifite ideni rya Miliyoni 157 z’amafanga y’u Rwanda byatumye iyi kipe ifatirwa ibihano byo kutagura n’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago ku Isi (FIFA) ndetse n’umwaka ushize yifashishije abakinnyi bato kugira ngo babashe gukina.
Mu itangazo FIFA yashyize ahagaragara Yagize Iti “Twamenyeshejwe ko uwishyuza yamaze kugirana amasezerano y’ubwishyurane n’ikipe ya Kiyovu Sports.”
Iri itangazo rikomeza rivuga ko ibihano byafatiwe Kiyovu Sports byo kutandikisha abakinnyi bishingiye kuri iki kirego byakuwe, Bati: “Bityo, turabamenyesha ko urubanza ku bijyanye n’iki kibazo rufunzwe burundu, kandi ihagarikwa ryari ryarabujije Kiyovu kwandikisha abakinnyi bashya ryakuweho burundu.”
FIFA ishimangira ko ifungwa ry’iki kirego ridakuraho ibindi bihano cyangwa inzitizi zishobora gukomeza kubuza Kiyovu Sports kwandikisha abakinnyi.
“Mu rwego rwo gukomeza umucyo, turifuza gusobanura ko iri tangazo rireba gusa ihagarikwa ryavuzwe muri iki kibazo, kandi ntiribuza cyangwa ntiryivanga mu zindi mbogamizi cyangwa ibihano bishobora kuba biriho.”
Blanchard Ngaboniziza wari warareze Kiyovu Sports, akomoka mu gihugu cy’u Burundi akaba akina mu mutima w’ubwugarizi.