
Hari abumva indirimbo ze amarira akisuka!
Abakurikira ubuhanzi bwo mu Rwanda cyane mu gisata cyo kuramya no guhimbaza imana bavuga ko indirimbo ze kubera kunyura imitima yabo hari igihe bisanga basutse amarira.
“Namenye ko byose bibeshwaho n’ijambo ryawe. Ibyo wavugiye ahera ntibihera mu maherere bidasohoye, nta wakwizeye ngo amaso ahere mu kirere. Ijambo ryawe rirarema, rifite imbaraga n’ubushobozi. Urankunda ibyo ndabizi simbishidikanya, unzi no kuva ntarava mu nda ya mama, sinicuza kuba narakumenye….” Aya ni amwe mu magambo y’indirimbo “Hozana”y’umuhanzikazi Peace Hosiana uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya “Peace Hozy”
Peace Hosiana umaze kumenyekana nka Peace Hozy ni umwe mu bahanzikazi bamaze igihe gito mu muziki, unafite ibihangano bike ariko utanga icyizere mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ni umwe mu bakobwa bafite impano mu muziki cyane ko yigeze no kuwiga mu ishuri ry’umuziki ryahoze ku Nyundo.
Yamenyekanye cyane mu baririmbyi bafasha umwe mu bahanzi bakomeye muri Gospel nyarwanda, Israel Mbonyi. Kugeza uyu munsi, Hozy afite indirimbo zirimo iyitwa, ‘Uganze, hozana, na ‘Ruhuka,’ ihumuriza imitima y’abihebye. Hari n’izindi yagiye akora zirimo iyitwa Izakurinda yakoranye n’uwitwa Chris Gikundiro, ariko yo yaciye ku rubuga rwa YouTube rwa Chris Gikundiro. Yafashe icyemezo cyo kuririmba wenyine muri mwaka wa 2023, nyuma y’igihe kinini abisabwa n’abakunzi be batari bake.
Bamwe mu bareba amashusho y’indirimbo ze bavuga ko iyo bari kureba amashusho y’indirimbo ze bashiduka amarira yatangiye gutemba ku matama yabo kandi kuyasubiza inyuma bikabagora. Bavuga ko Umwuka Wera w’Imana ari wo umufasha gukora indirimbo zigera ku mitima y’abazumva.
Uyu mukobwa warahuye ubumenyi mu ishuri rya Muzika rya Nyundo, ni umuhanzi wifurizwa kudacika intege kuko ari mu batanga icyizere cyo kuzavamo umuhanzi ukomeye mu Rwanda no hanze yarwo.