Alicia and Germaine biteguye gutsindira igihembo cy’umwaka mu marushanwa bahuriyeho na baramyi bakomeye mu Rwanda
2 mins read

Alicia and Germaine biteguye gutsindira igihembo cy’umwaka mu marushanwa bahuriyeho na baramyi bakomeye mu Rwanda

Itsinda ry’abaramyi Alicia na Germaine rikomeje kwigaragaza mu ruhando rwa gospel mu Rwanda, aho kuri ubu ryamaze gutangaza ko ryiteguye guhatanira igihembo cy’umuramyi uzamuka neza w’umwaka wa 2025 (Best Rising Gospel Artist of the Year 2025).

Iri rushanwa rihuje abaramyi bafite impano zikomeye barimo Emeline Penzi, Giramata na Siana Ingabire, bose bakomeje kugaragaza imbaraga n’ubwitange mu muziki wo kuramya.

Mbere yo kwinjira muri aya marushanwa y’igihembo cy’umwaka,Alicia na Germaine baherutse gutsindira igihembo kidasanzwe mu karere ka Rubavu, mu birori byabereye i Rubavu ,Rubavu Gospel Awards Iki gihembo cyabaye icy’umwihariko kuko cyabereye mu ntara izwiho gukunda no gushyigikira umuziki wa gospel, kikaba n’ikimenyetso cy’uko umurimo wabo uri kugera ku mitima ya benshi.Aba baramyi bashimiye Imana yabahaye imbaraga, banashimira abakunzi babo n’abayobozi b’itorero ADEPR, bakomeje kubaba hafi mu rugendo rw’umuziki n’ivugabutumwa.Bavuzeko iki gihembo batagihawe ku bwabo gusa, ahubwo ko ari intsinzi y’abakomeje kubashyigikira, kandi ko kibateye umwete wo gukora byinshi mu mwaka mushya.

Alicia na Germaine batangaje ko imyiteguro yo gutsindira igihembo cy’umwaka bayitangiye kare, bakaba bari kwitegura haba mu bikorwa by’umuziki, imiririmbire myiza, n’ubutumwa bwubaka imitima.Bagaragaje

Mbere yo gushyira hanze indirimbo nshya bagiye gufata igihembo cy’umwaka

ko intego yabo ari ugukomeza kuzamura izina ry’Imana no gutanga umusaruro uhoraho, binyuze mu ndirimbo zabo n’ubuhamya bw’ubuzima.Uru rugendo rwo guhatanira igihembo cy’umwaka, rufite umwihariko kuko bahuriyemo n’abandi baramyi bakomeye nabo bafite abakunzi benshi mu gihugu no hanze yacyo.

Ibi bituma iri rushanwa rifatwa nk’irizaba ririmo guhangana ku rwego rwo hejuru, rikazagaragaza ubuhanga n’imbaraga z’abaramyi bakiri bato ariko bafite ejo heza mu murimo w’Imana.

Abakunzi b’umuziki wa gospel bakomeje kugaragaza ko bishimiye iri hatana, banahamya ko riri kuzamura urwego rwa gospel mu Rwanda. Benshi bakomeje gusengera no gushyigikira Alicia na Germaine, bizeye ko Imana izabayobora mu ntambwe zose, kandi ko bazakomeza kwandika amateka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Alicia and Germaine rimwe mu matsinda akomeye mu Rwanda yakoze ibintu byinshi kandi byiza mu gihe gito bakabifatanya N’izindi nshingano zo kwiga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *