Indirimbo Nshya “Ndashima” Ihamya Imirimo y’Imana mu Buzima bwa Tonzi na Muyango
2 mins read

Indirimbo Nshya “Ndashima” Ihamya Imirimo y’Imana mu Buzima bwa Tonzi na Muyango

Tonzi na Muyango Bafatanyije mu Ndirimbo Nshya “Ndashima” Yuzuye Amashimwe n’Ubutumwa bwiza.Umuramyi ukomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, Tonzi (Clementine Uwitonze), yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ndashima”, mu bufatanye n’umuramyi Muyango. Iyi ndirimbo yagaragaye nk’impano nshya mu bakunzi b’umuziki wa gospel, by’umwihariko abahora bakurikirana ibikorwa by’ivugabutumwa bya Tonzi bimaze imyaka irenga 20.

Tonzi, wamamaye mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo Ushimwe, Ubukwe, Mukiza,na Anzi mu Izina akomeje kwerekana ubuhanga mu kwandika no kuririmba ubutumwa bwubaka imitima. Indirimbo “Ndashima” igaruka ku rugendo rwe rw’ivugabutumwa, igaragaza umutima wo gushima Imana ku bikorwa byayo byamuherekeje kuva yatangira umurimo wo kuyihimbaza.

Tonzi na Muyango Basendereje Amashimwe mu Ndirimbo Nshya “Ndashima”

Mu myaka ya 2024–2025, Tonzi yakomeje kuba ku isonga mu gushyira hanze ibihangano by’ingenzi, birimo Merci, Urufunguzo, Gihe Cyiza, na Mugitondo Ibi byiyongereye mu amashimwe, bikomeza gushimangira izina rye nk’umwe mu baramyi bashinze imizi mu muziki wa gospel mu Rwanda.Usibye umuziki, Tonzi yaguye ibikorwa bye muri 2025, yinjira no mu mwuga w’ubwanditsi. Yashyize hanze igitabo cye cya mbere yise “An Open Jail” cyasohotse muri Nzeri 2025.

Iki gitabo gikubiyemo ubuhamya n’inyigisho zigamije gufasha abahuye n’ibikomere by’ubuzima kubona umucyo w’Imana n’ubwisanzure mu mutima no mu bitekerezo.Tonzi azwi kandi mu bikorwa by’ubugiraneza no gufasha abatishoboye ndetse no mu bukangurambaga ku buzima bwo mu mutwe n’imibereho myiza yo mu mutima.

Akomeza no kuba umujyanama n’umutoza ku bahanzi bakiri bato, abereka inzira yo gukoresha impano zabo mu guhesha Imana icyubahiro no kubaka imitima y’abazumva.Indirimbo “Ndashima” yakoranye na Muyango ikubiyemo amajwi meza n’amagambo akora ku mutima, yuzuyemo ubutumwa bw’ishimwe, kwibuka imirimo y’Imana, no guha icyizere abari mu bihe bigoye.

Ni igihangano gikomeje gushimangira urugendo rwa Tonzi nk’umuramyi w’ukuri, ugamije kubaka imitima no kuyobora benshi mu gushima Imana.

Tonzi na Muyango Bashyize Hamwe mu Ndirimbo Nshya “Ndashima” Yuzuye Amashimwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *