Alexander Isak akomeje gushyamirana na Newcastle United
1 min read

Alexander Isak akomeje gushyamirana na Newcastle United

Umunya-Suwede w’imyaka 25 ntiyakoze imyitozo hamwe na bagenzi be mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu wa tariki 06 Kanama 2025, bitewe n’uko hari amakuru y’uko Liverpool yifuza kumusinyisha.

Liverpool yamaze gutanga ubusabe bufite agaciro ka miliyoni £110 ariko Newcastle United yarayanze. Nubwo bimeze bityo, bashobora kugaruka bagatanga ubundi busabe bushya.

Keith Downie wa Sky Sports yatangaje ko Isak yategetswe kuza ku myitozo nyuma y’uko abandi bakinnyi bari batashye, kugira ngo akorere imyitozo wenyine.

Eddie Howe agira icyo avuga kuri ibi, yagize Ati: “Ugomba kwerekana ko ubikwiye kugira ngo ukorane imyitozo n’abandi. Niba utitwaye neza, ntushobora kwitega ko uzakomeza gukora imyitozo nk’uko bisanzwe.”

Alexander Isak kandi ntiyagaragaye mu musangiro wateguwe n’umutoza watumiwemo abakinnyi na bo mu miryango yabo (abagore n’abana babo).

Ibi byose bije nyuma y’uko Isak yanze kujyana na bagenzi be mu rugendo rwo muri Aziya kuko yabwiye abayobozi ba Newcastle ko ashaka gusohoka ndetse yigira muri Esipanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *