Horeb Choir ADEPR Kimihurura yashyize hanze indirimbo y’ibihe byose kandi  ihumuriza imitima yise “Nguhetse k’umugongo”
1 min read

Horeb Choir ADEPR Kimihurura yashyize hanze indirimbo y’ibihe byose kandi ihumuriza imitima yise “Nguhetse k’umugongo”

Horeb Choir ADEPR Kimihurura Yashyize Hanze Indirimbo “Nguhetse Kumugongo”Horeb Choir yo muri ADEPR Kimihurura yongeye gushimisha abakunzi b’umuziki wa Gikristo mu Rwanda no hanze yarwo, isohora indirimbo nshya yise “Nguhetse Kumugongo”.

Iyi ndirimbo ifite ubutumwa bukomeye bwo gukomeza no guhumuriza abizera, ibibutsa ko Yesu ari we wa mbere mu rugendo rwose rwo kubaho.Iri tsinda rimaze imyaka irenga icumi rikorera umurimo w’Imana binyuze mu ndirimbo, rikaba ryaratangiye gushyira ibikorwa byaryo ku mugaragaro kuri YouTube kuva mu mwaka wa 2012. Mu ndirimbo zabo zakunzwe cyane twavuga nka “Uwari Ikivume” “Yesu Niwe Zina” “Ubuntu Nagiriwe”ndetse na “Urukundo rw’Imana”—zose zigaragaza ubuhanga mu kuririmba no gushyira ubutumwa mu ndirimbo.

Horeb Choir izwiho kuririmba mu buryo bw’umwimerere, ifite ijwi ryuzuye, amajwi anyuranye akoranye ubuhanga, ndetse ikaba ifite umwihariko wo guhuza ubutumwa bwa Bibiliya n’ubushobozi bwo kugera ku mitima y’abumva. Abakunzi bayo bavuga ko indirimbo zayo zibafasha kwegera Imana no gukomeza kwizera.

Indirimbo nshya “Nguhetse Kumugongo” ikomeje guhabwa ubutumwa bwiza ku mbuga nkoranyambaga, ikaba ishimangira icyerekezo cy’iri tsinda cyo gukomeza kuba isoko y’ihumure n’ineza mu bakunzi b’umuziki wa Gikristo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *