
Umukinnyi watandukanye na APR FC yasinyiye Vipers yo muri Uganda
Ikipe ya Vipers SC ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cya Uganda (Uganda Premier League) yemeje ko yasinyishije Taddeo Lwanga nyuma yo gutandukana n’ikipe y’ingabo z’Igihugu cy’u Rwanda (APR FC).
Lwanga yasinye amasezerano y’umwaka umwe harimo amahitamo yo kuzongera undi mwaka aramutse yitwaye neza cyane ko Vipers SC izakina n’imikino Nyafurika ya CAF Champions League.
Taddeo Lwanga yatangajwe kuri uyu wa Kane wa tariki 07 Kanama 2025, binyuze ku rubuga rwa murandasi rw’iyi kipe ndetse n’imbuga nkoranyambaga zayo.
Uyu musore ukina mu kibuga hagati yugarira yari amaze iminsi akora imyitozo muri iyi kipe aho amakuru yemezaga ko ari gushaka ekipe nk’uko byagenze aza muri APR FC mu myaka ibiri ishize aho yabanje gukora imyitozo muri iyi kipe aza kuza mu Rwanda.
Usibye ikipe ya APR FC yakiniye, Taddeo Lwanga w’imyaka 31 yakiniye Simba SC, Express FC, SC Villa, AS Arta/Solar7 yo mu gihugu cya Djibouti, ndetse n’izindi.
Yakiniye kandi ikipe y’igihugu ya Uganda kuva mu mwaka 2015 akaba amaze kuyikinira imikino irenga 26.