Impanda Choir ADEPR SGEEM yatangaje abatumirwa bose betegerejwe mu gitaramo gikomeye cyo kwizihiza imyaka 30 y’ivugabutumwa – “Edot Concert”
1 min read

Impanda Choir ADEPR SGEEM yatangaje abatumirwa bose betegerejwe mu gitaramo gikomeye cyo kwizihiza imyaka 30 y’ivugabutumwa – “Edot Concert”

Impanda Choir ADEPR SGEEM yitegura kwizihiza imyaka 30 mu gitaramo gikomeye “Edot Concert”Kuva ku wa 21 kugeza ku wa 24 Kanama 2025, Impanda Choir ADEPR SGEEM izizihiza isabukuru y’imyaka 30 imaze ikorera Imana mu murimo wo kuririmba, binyuze mu gitaramo gikomeye cyiswe “Edot Concert & 30 Years Anniversary.”

Iki gitaramo kizabera kuri ADEPR SGEEM kikazabanzirizwa n’ijambo ry’Imana rigaragara muri Yohana 15:27 rigira riti:”Kandi namwe muzampamya, kuko uhereye mbere na mbere mwari kumwe nanjye.”

ABAVUGABUTUMWA:SP Isae NDAYIZEYEPasiteri UWIMANA Claude Pasiteri Hortense MAZIMPAKA Pasiteri BINYONYOMUTWARE Jeremie Rev. Pasiteri Valentin Pasiteri Jean Claude Rudasigwa Aya mazina azwi cyane mu murimo w’Imana mu Rwanda, bakazafatanya gutanga inyigisho zubaka imitima y’abazitabira ibi birori by’amateka.

Umushyitsi Pasiteri BWATE David Hazaba hari amakorali akomeye kandi akunzwe mu gihugu:Impanda Choir ADEPR SGEEM IJWI RY’UMWAMI Lunch Hour Worship Team/Nyarugenge JEHOVAH JIREH Choir Hermon Choir Goshen Choir Naioth Choir Bethifague Choir Maendeleo Choir

Aya makorali azafatanya mu kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bunyuranye, bigaragaze ishusho y’uburyo Imana yakoresheje Impanda Choir mu myaka 30 ishize. Ku wa Kane no ku wa Gatanu saa kumi n’imwe (5PM), Ku wa Gatandatu no ku Cyumweru saa munani (2PM)Iki gitaramo kizaba ari umwanya wo gushima Imana ku rugendo rw’imyaka 30, kongera kwiyegurira Imana no kwibuka aho Imana yakuye Impanda Choir. Abakunzi b’indirimbo zo kuramya n’abaramyi bose baratumiwe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *