
Pep Guardiola ari mu mazi abira
Ikipe ya Manchester City igiye gutangira umwaka w’imikino mu bibazo bikomeye by’imvune z’abakinnyi dore ko hamaze kwiyongeraho Umunya-Kuruwasiya , Mateo Kovacic.
Uyu musore ikipe ya Manchester City yaguze muri Chelsea yagize ikibazo cy’imvune kizatuma amara amezi abiri hanze adakina(azagera mu kwezi kwa 10).
Aje akurikira Umunya-Esipanye Rodrigo Hernández Cascante nawe wagize ikibazo mu gikombe cy’Isi cy’amakipe (Club World Cup) cyatwawe na Chelsea ku mukino Manchester City yasezerewemo na Al Hilal yo muri Arabie Saoudite.
Biteganyijwe ko Rodri azagaruka mu kwezi kwa Cyenda 2025, nyuma y’uko yari amaze igihe afite imvune hafi umwaka wose ushize w’imikino.
Phil Foden we ntabwo aramererwa neza byatuma azakina imikino y’ibanze ya shampiyona y’Abongereza(Premier League) izatangira tariki 15 Kanama 2025.
Ibi bizatuma umutoza Pep Guardiola azakoresha umubare munini w’abakinnyi bashya barimo Tijjani Reijnders, Nico González, Rayan Cherki ndetse na İlkay Gündoğan uzajya wunganira.
Ku rundi ruhande Savinho ari gutekerezwaho na Tottenham Hotspur kimwe na James McAtee uri kwifuzwa na Nottingham Forest. Nta gihindutse aba bombi bashobora gusohoka muri iyi kipe.