
Sabbas Nkurunziza Agaragaje Imbaraga zihambaye z’Uhoraho mundirimbo “ICUMU”
Umuramyi w’umurundi uri kuzamuka neza,Sabbas Nkurunziza, yashyize hanze indirimbo nshya yise ICUMU. Ishingiye ku butumwa bwubatswe ku Ijambo ry’Imana, buvuga ko “Icumu ry’ubugabe ry’umwanzi ntirizokwama rishinze mu mugabane wawe”, kandi ko nta cyacuriwe kurwanya abizera kizagira icyo kibageraho. ICUMU ni indirimbo y’ubuhanuzi, igaragara nk’inkuru y’itsinzi ku buzima bw’umuntu wese uhuye n’ibigeragezo, ubutumwa bwayo bukubwira ngo “Tsinda ibikurwanya, tsinda uburwayi, tsinda ubukene”.
Indirimbo ICUMU ikubiyemo amagambo akomeye y’ihumure n’ubutwari, aho umuramyi agaragaza ko leta y’ijuru yamaze gufata umwanzuro ku kibazo cya buri wese, kandi Imana ubwayo ari yo irwanirira abayizera. Sabbas ahamagarira buri wese kutayoba no kudacogora, ahubwo akibuka ko umugambi w’Imana udashobora kuburizwamo n’amakuru atandukanye aturuka mu isi. Amagambo y’iyi ndirimbo akubiyemo ishusho ikomeye y’uburinzi bw’Imana, aho “ingabo z’Uhoraho zigukikuje ziruta cyane iz’abakurwanya.”
Sabbas Nkurunziza, usanzwe amenyerewe muri filime nka UBUZIMA, yerekana ko impano ye itagarukira gusa ku gukina filime ahubwo inarenga igatangaza ubutumwa bwiza binyuze mu muziki. Uyu muhanzi w’umurundi ukiri muto mu ruganda rwa muzika ziramya zikanahimbaza Imana, agenda agaragaza umuvuduko n’ubuhanga mu kwandika no kuririmba indirimbo zihumuriza imitima. ICUMU ikaba ari indi ntambwe yerekana ko ari mu nzira yo kubaka izina rikomeye mu muziki w’iyobokamana.
Sabbas Nkurunziza n’umuhanzi akoresha amagambo yuje imbaraga n’ubushobozi bwo kubyutsa icyizere cy’abantu, cyane cyane abari mu bihe by’icuraburindi. Ubutumwa bwiyi ndirimbo ICUMU buvuga ko igihe cyose Imana iri ku ruhande rw’uyizera, ibimurwanya byose bitagira imbaraga zo kumutsinda. Ni indirimbo isaba kumva witonze kuko buri nteruro yanditswe ishingiye ku byanditswe byera, igamije gukomeza umwuka w’utsindwa n’uburibwe.
Uyu muririmbyi, ufite inkomoko mu Burundi ariko akaba asigaye afite izina ririmo gukura mu karere, yerekanye ko yitaye ku kunoza injyana, amagambo, n’uburyo butuma ubutumwa butanga impinduka ku buzima bw’uwabwumvise. ICUMU si indirimbo isanzwe, ahubwo ni nk’isengesho rishyizwe mu majwi, rikaba igikoresho cyo gutangaza ko icumu ry’umwanzi rishinzwe mu buzima bwawe rizakurwaho, kandi nta cyacuriwe kukurwanya kizogira icyo kikumaraho.