
Imikino mpuzamahanga y’amarobo igiye kubera mu Bushinwa
UBushinwa bwatangije imikino mpuzamahanga ya mbere y’amarobo “World Humanoid Robot Games” izamara iminsi itatu, igamije kwerekana aho bugeze mu ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge buhangano (Artificial Intelligence).
Iri rushanwa rihuriyemo amakipe 280 aturutse mu bihugu 16. Amarobo azahatana muri irushanwa azaba ari mu bisata bitandukanye birimo imikino ngororamubiri , gusiganwa ku maguru, Tenis yo ku meza, gutoranya imiti, gutunganya ibintu bitandukanye, no gukora isuku.
Amakipe yaturutse mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Budage, Brezil ndetse n’ibindi. Amakipe 192 muri 280 azaba ahagarariye za kaminuza hakaba hari andi azaturuka mu bigo byigenga.
Ku bijyanye n’ubwitabiri bw’aya marushanwa, aritabirwa cyane aho amatike yashyizwe hagati y’amadorali $17.83(25 806 Frw) na $80.77(116 904 Frw).
Nubwo ikoranabuhanga riri gutera imbere mu mikorere y’aya marobo haracyarimo ibibazo. Nko gusiganwa muri metero 1,500, irobo imwe yagize ikibazo yikubita hasi bitera impanuka no kuzindi nyinshi.
Akenshi iyo ziguguye, bisaba kuza kuzegura, ariko hari na zimwe zibasha kwihagurutsa. Abategura bavuze ko aya marushanwa afasha gukusanya amakuru akenewe mu guteza imbere amarobo, hagamijwe ko yazakoreshwa mu mirimo imwe n’imwe igora ikiremwamuntu.