Jesca Mucyowera Yiteguye Gutanga Ijoro Ritazibagirana mu Gitaramo “Restoring Worship Experience 2025”
1 min read

Jesca Mucyowera Yiteguye Gutanga Ijoro Ritazibagirana mu Gitaramo “Restoring Worship Experience 2025”

Umuramyi w’ibihe byose, Jesca Mucyowera, agiye kongera gukora amateka mashya mu muziki wa Gospel binyuze mu gitaramo ari gutegura gikomeye kandi cyihariye yiswe Restoring Worship Experience 2025 kizabera Camp Kigali ku itariki ya 2 Ugushyingo 2025. Iki gitaramo gitegerejwe n’abatari bake kizaba ari umwanya wihariye wo guhurira hamwe n’Imana mu buryo budasanzwe, aho abitabiriye bazahabwa amahirwe yo gusubizwa imbaraga, guhemburwa ndetse no kugerwaho n’ubuntu bw’Imana mu buryo bwimbitse.

Iki gitaramo kitezweho kuba urubuga rukomeye rwo gusanganira Imana mu buryo butandukanye n’ibisanzwe. Ni igihe kizahuza abantu b’ingeri zitandukanye mu ndirimbo, mu masengesho no mu munezero wuzuye amahoro y’Imana.

Si igitaramo gisanzwe, kuko kiri gutegurwa ku rwego mpuzamahanga, kizarangwa numuziki uryoheye amatwi, amajwi meza ahumuriza imitima, ndetse n’umucyo w’urumuri rugaragaza ubwiza bw’Imana.

Jesca Mucyowera, wamamaye mu ndirimbo nka; Yesu Arashoboye, Jehova Adonai n’izindi nyinshi, amaze imyaka irenga itanu akora ivugabutumwa rinyuze mundirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, agaragara kandi nk’umwe mu bahanzi bafite impano idasanzwe yo guhuza indirimbo n’ubuzima bw’umwuka, bituma benshi bahindukirira Imana mu buryo bworoshye binyuze mu ndirimbo ze.

Kugira ngo buri wese abone uko yitabira iki itaramo, amatike yatangiye kugurishwa hakiri kare mu byiciro bitandukanye:

  • Ahasanzwe: 5,000 Frw
  • VIP: 10,000 Frw
  • VVIP: 20,000 Frw
  • VVIP Table: 25,000 Frw
  • Table y’abantu10 : 200,000 Frw

Ubuyobozi bw’iki gitaramo bwashyizeho uburyo bworoshye bwo kugura amatike: ushobora gukanda kuri USSD code *662*104# cyangwa ugasura urubuga rwa www.ezaevents.com.

Iki gitaramo kizaba ari igikorwa cy’ivugabutumwa gishya kizahuriza hamwe abaramyi, abakunzi b’umuziki n’abakunda Imana bose, kugira ngo bongere gusubizwamo imbaraga no guhuzwa mu mwuka w’Imana.

Buri wese arahamagarirwa kuzitabira iki gitaramo gikomeye kizaba gifite umwihariko n’ubudasa u Rwanda rutari rwarigeze rubona. Ni ijoro rizasiga amateka akomeye mu mitima ya benshi, aho abantu bazasohoka buzuye ibyishimo n

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *