Uwakiniye Manchester United yibwe
1 min read

Uwakiniye Manchester United yibwe

Uwahoze ari umukinnyi wa Manchester United, Demetri Mitchell, yasabye ubufasha nyuma y’uko imodoka ye nshya ya BMW yuzuye ibintu by’agaciro yibwe mu ijoro ubwo yimuriraga ibintu bye mu rugo rushya.

Uyu mukinnyi w’imyaka 28 yari avuye i Manchester ajyana ibintu bye i Essex nyuma yo kwerekeza muri Leyton Orient mu isomo ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ry’iyi mpishyi.

Yavuze ko imodoka ye BMW 220 igura hafi £40,000 yari yuzuye ibikoresho by’akataraboneka birimo mudasobwa, telefone n’igikapu cya Louis Vuitton.

Demetri Mitchell yanditse ku rukuta rwe rwa X(Twitter) agira Ati: “Mu ijoro ryakeye abajura binjiye mu rugo rwanjye i Essex, banyiba urufunguzo rw’imodoka. Mu modoka harimo ibintu byinshi by’agaciro kuko nari mu rugendo mvana ibintu i Manchester. Bafashe imodoka, mudasobwa, telefone, imashini ikonjesha, igikapu cya Louis Vuitton. Ndashimira Imana ko ntacyo bangize.”

Yakomeje agira Ati: “Biratangaje gutekereza ko hari umuntu wari mu nzu yanjye anyiba igihe nari nsinziriye.”

Uyu mukinnyi wahoze muri Red Devils yakinnye umukino umwe gusa muri Manchester United mu mwaka 2017 ubwo Jose Mourinho yamuhaga amahirwe.

Yakiniye kandi Hearts, Blackpool na Exeter City mbere yo kwerekeza muri Leyton Orient muri Kamena ya 2025 muri shampiyona y’icyiciro cya Gatatu mu Bwongereza(EFL League One).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *