Nyuma y’indirimbo za Holy Nation Choir zigaruriye imitima y’abatuye isi, ubu baritegura igitaramo gikomeye i Kigali
2 mins read

Nyuma y’indirimbo za Holy Nation Choir zigaruriye imitima y’abatuye isi, ubu baritegura igitaramo gikomeye i Kigali

Korali Holy Nation igiye gukora igitaramo gikomeye “Holy Melodies Concert”Korali Holy Nation imaze kumenyekana cyane mu Rwanda no ku isi yose binyuze mu ndirimbo zayo zifite ubutumwa bw’ukuri bwa Gikristo.

Iyi korali isanzwe ibarizwa muri ADEPR Gatenga, ikaba yaragiye igira uruhare rukomeye mu gusakaza ubutumwa bwiza bw’ijambo ry’Imana hifashishijwe indirimbo.Iyi korali yamenyekanye mu ndirimbo nka Adamu, Nzabana na Yesu, Dusubije amaso inyuma n’izindi nyinshi zagiye zikora ku mitima ya benshi haba mu Rwanda no hanze yarwo.

Izo ndirimbo zakomeje kuba isoko yo gukomeza imitima, kwibutsa abantu kugaruka ku Mana ndetse no guhamagarira abantu kugirana ubucuti bwa bugufi na Kristo.Uburyo Korali Holy Nation yubatse ni bwo buyigira idasanzwe kuko igizwe n’urubyiruko n’abakuze, bose bahujwe no gukorera Imana mu ndirimbo. Iyo mvange y’imyaka itandukanye yatumye haba ubunararibonye, imbaraga ndetse n’ubushya mu buryo bwo kuramya no guhimbaza Imana.Korali Holy Nation izwiho umurava n’umwete mu murimo w’Imana

aho batigeze bacogora mu bikorwa by’ivugabutumwa no mu bitaramo bikomeye bahora batumirwamo. Bamaze kugira izina rikomeye kubera ubwitange n’umurava wabo mu kuririmba indirimbo zubaka imitima kandi zishingiye ku ijambo ry’Imana.Uyu mwaka, iyi korali yateguye igitaramo cyayo cyitwa Holy Melodies Concert, giteganyijwe kubera kuri ADEPR Gatenga ku itariki ya 24 Kanama 2025, guhera saa munani z’amanywa.

Ni igitaramo kizitabirwa n’imbaga y’abantu batandukanye bifuza kuramya no guhimbaza Imana bafatanyije n’iyi korali y’icyitegererezo.Nk’uko bigaragara ku itangazo ry’iki gitaramo, hazanaba abashyitsi b’inshuti barimo Korali Tuyikorere yo muri ADEPR Mahoko izafatanya nabo mu kuramya Imana. Ikindi kandi, abakozi b’Imana barimo Pasitori Bwate David na Ev. Habimana Venant bazafatanya na Holy Nation Choir muri uru rugendo rwo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu bose.

Korali Holy Nation Choir ikomeje kugira uruhare rukomeye mu kubaka ubumwe bw’abakirisitu, kurinda abantu gucika intege ndetse no kubahumuriza mu bihe bikomeye banyuramo. Ubutumwa bwabo bushimangira ko Imana ari yo soko y’ibyiringiro kandi ko umuntu wese akwiye kugarukira Kristo.Indirimbo zabo ziri ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye nka YouTube zagiye zituma abantu benshi baturutse mu bihugu bitandukanye bamenya umurimo wabo. Byatumye iyi korali iba kimwe mu bihangano nyarwanda bigira uruhare mu gusakaza ubutumwa bwiza ku rwego mpuzamahanga.

Umurava n’umuhate wabo uturuka ku mwuka w’amasengesho no kwiyemeza gukorera Imana mu kuri. Abagize Holy Nation Choir bagaragaza ko umurimo w’Imana ari wo mugambi wabo munini, bakaba baharanira ko buri ndirimbo baririmba iba igikoresho cyo gukiza no guhumuriza imitima.

Ibi byose bituma Korali Holy Nation iba ikimenyabose mu ivugabutumwa ry’indirimbo, ikaba yitezweho kongera kugaragaza ubuhanga, umurava n’ubutumwa bukomeye muri Holy Melodies Concert izabera ADEPR Gatenga. Ni igitaramo abenshi mu bakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana bari bategereje n’amatsiko menshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *