
Rayon Sports yahawe igihe ntarengwa cyo kwishyura Robertinho
Impuzamashyirahamwe ya Ruhago ku Isi yamaze kwandikira ikipe ya Rayon Sports iyisaba kwishyura amafaranga bafitiye Umunya-Brazil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka “Robertinho.”
Ni ibaruwa Rayon Sports yakiriye tariki 12 Kanama 2025, bivuze ko hashize iminsi itandatu iyifite ndetse na Robertinho nawe amenyeshejwe ko ikipe yareze yakiriye iyo baruwa.
Rayon Sports igomba kwishyura Robertinho ibihumbi 22,5$ (arenga miliyoni 30 Frw) kubera kwirukana uyu mutoza mu buryo bunyuranyije n’amategeko batamuhaye ibyo bamugomba.
Rayon Sports nitishyura ayo mafaranga izahita ifatirwa ibihano byo kutandikisha abakinnyi b’imbere mu gihugu n’abo hanze mu gihe cy’inshuro eshatu zikurikirana mu gihe cy’isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi.
Robertinho wahembwaga ibihumbi 5$ muri Rayon Sports, aherutse gusinya amasezerano mashya nk’umutoza mukuru mu ikipe ya Jeddah SC yo muri Saudi Alabia.
Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka “Robertinho usibye gutoza Rayon Sports yanatoje andi makipe nka Simba SC(Tanzaniya), Vipers(Uganda), Gor Mahia(Kenya) ndetse n’ayandi.